Babou-G wamamaye mu mvugo zisetsa abantu yatawe muri yombi
Nsabimana Emmanuel wamamaye nka Babou -G kubera imvugo zisekeje yakoresheje ubwo yagiranaga ikiganiro na Yohani Mubatiza wa Radio na TV10 yamaze gutabwa muri yombi na polisi ikorera mu karere ka Gatsibo, akaba akurikiranweho ubuzererezi.
Imvugo “Mikafone”, “Ibaze nawe”, Salama wowe”, “Banza ubimenye mbere y’uko mbikubwira”, “Suna” ni zimwe zari zigize ikiganiro uyu musore yagiranye na Yohani Mubatiza ubwo bari bahuriye Nyacyonga mu mujyi wa Kigali.
Nyuma y’igihe nta kanunu k’uyu musore, amakuru avuga ko Babou-G yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 11 Gicurasi 2018, magingo aya akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu Karere ka Gatsibo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Théobard Kanamugire, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Nsabimana Emmanuel wamamaye nka Babou-G yafashwe nta byangombwa afite.
Yagize ati “Amakuru ahari ni uko ikibazo cye gikwiye kureberwa mu ishusho y’ubuzererezi gusa, nta kindi.”
Amakuru yavugaga ko Nsabimana wamenyekanye nka Babou G/Babuji yafashwe agurisha akabido ka Litiro eshanu karimo amazi mu cyimbo cy’amavuta, yanyomojwe na polisi.
Uyu musore wafatiwe mu Karere ka Gatsibo mu nzererezi adafite ibyangombwa yari yaturutse mu Murenge wa Nyakagarama wo mu Karere ka Kayonza.
Babou G yavuzwe cyane muri Kanama 2015, ubwo amashusho y’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yohani Umubatiza kuri TV10 yakwirakwizwaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bigatuma amwe mu magambo ye atangira gukoreshwa n’abahanzi ndetse bamwe bakambara imyenda agaragaraho kubera ubwamamare yagize mu gihe cyihuse.
Ntibyatinze ariko abantu banyuranye batangira kubirwanya cyane cyane abababazwaga n’uburyo yahise yamamara kandi nta kintu gitangaje yakoze.