Ba bakobwa b’abatinganyi bagiye kwibaruka
Mu ntangiro za werurwe 2017 nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ku bakobwa b’abatinganyi bari bamaze kwemeranwa kubana nk’umugabo n’umugore ndetse bakaza no kwambikana impeta ya fiançailles. Kurubu aba bakobwa bashyize hanze ifoto igaragaza ko benda kwibaruka imfura.
Ibi byagaragajwe na Umuhoza Mucyo Rebecca[Becky] usanzwe yaremereye Ferrand Ndayisaba kumubera umugore, mu ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram ashimira abantu bakomeje kubaba hafi baboherereza ubutumwa bugufi ndetse bakanabatera imbaraga babereka ko bishimiye urukundo rwabo.
Yagize ati” Reka dufate uyu mwanya dushimire mwebwe mwese mukomeze kutuba hafi , mukatwoherereza ubutumwa bugufi budutera imbaraga. Nukuri muradushimisha n’ubwo muri bake gusa turabyishimira cyane.”
Iyi foto yari iherekejwe n’ubu butumwa yagagazaga ko uyu mukobwa akuriwe ndetse akaba ari hafi kwibaruka imfura ye na Ferrand Ndayisaba bamaze amezi yenda kugera kuri ane babana ku mugaragaro.
Ubu butumwa bwakurikiwe n’ubwo abantu batandukanye bagiye bandika bababwira ko bishimiye ko aba bombi bagiye kwibaruka maze nabo baza bashimira bababwira ko ari byiza cyane igisigaye ari ugutegereza.
Kuva aba bakobwa b’abatinganyi bakwiyemerera ko ari abatinganyi hagiye havugwa inkuru nyinshi zitandukanye, bamwe mu banyarwanda bavuga ko bishe umuco gusa aba bakobwa bakavuga ko buri wese mu buzima agira amahitamo ye.
Birashoboka cyane ko umutinganyi yabyara n’ubwo benshi batumva uburyo bikorwamo, uwahisemo kuba umugore ashaka umugabo usanzwe akamuha intanga ubundi akaba yakwibaruka bikitirirwa uwo babana bahuje igitsina kuko aba ariwe afata nk’umugabo we.
Ku bagabo bakora ubutinganyi bo bahitamo gushaka abana barera b’imfubyi cyangwa babayeho mu buzima bubi bakababera ababyeyi, bakabaha buri kimwe nabo bakumva umunyenga wo kuba umuntu agira inshingano za kibyeyi.
Nyuma y’aba hagiye haboneka abandi batandukanye bavugwaho ubutinganyi gusa bamwe bakabyamaganira kure abandi bakabihamiriza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ko bakundana .
Hano mu Rwanda ibi bikorwa by’ubutinganyi ntibikunze gukorwa byeruye nk’ahandi mu mahanga gusa usanga hari uduce tumwe na tumwe muri Kigali tuvugwamo ba ruharwa mu gukora ibi bintu benshi mu banyarwanda bafata nko guta umuco.
Mu bitekerezo byinshi by’abantu batandukanye usanga batabyumva kimwe, usanga harabavuga ko baramutse bamenye ko kanaka ari umutinganyi bamuha akato ndetse bagatangira kumugendera kure ngo atazabanduza ubwo bukozi bw’ibibi.
Kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihana abakora ubutinganyi gusa na none inzego zitandukanye zivuga ko ibi bintu bidakwiye kubaho mu muco nyarwanda, mu minsi yashize Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi[RALC] yatangaje n’ubwo bitaraba ikibazo cyane mu Rwanda bidakwiye.