Ba bajura banigaguye umu Agent wa MTN bakamwiba bafashwe umwe araraswa
Kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare, abasore babiri banize umugore ucuruza Me2U i Remera muri Kigali, umwe yeretswe abanyamakuru undi yararashwe nk’uko byemejwe na Police y’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yavuze amazina ya bariya bajura, umwe ngo yarashwe arwanya inzego z’umutekano.
Ku mashusho yafashwe na CCTv Camera ku cyumweru mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, agaragaza abasore babiri, umwe muremure w’inzobe, n’undi w’igihagararo kiringaniye batera intambwe ndende basatira uriya mugore wabahungaga.
Barakomeza bakagera muri coridor bagasa n’abamukubira hagati yabo, umwe akamusimbukira agatangira kumuniga, undi akamwambura ibyo afite harimo amafaranga n’isakoshi ari na ko amukubita ibipfunsi mu nda.
Iyi video yababaje benshi, bifuzaga ko habaho gukurikirana aba basore bagafatwa kandi bagahanwa.
Ibihano basabirwa biba biremereye cyane harimo no kwicwa, icyakora igihano cy’urupfu ntabwo cyemewe mu Rwanda.
Umukobwa wakorewe iri hohoterwa yitwa Jeannette Tuyisenge, w’imyaka 31, akaba atuye mu Kagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Remera, akaba asanzwe agurisha ibicuruzwa bya sosiyete y’itumanaho ya MTN imbere ya Stade Amahoro.
Bamwe mu batangabuhamya babonye ibyabaye bavuga ko Tuyisenge yatewe nyuma y’uko yari arangije akazi ke k’uwo munsi, ndetse amaze no kubika ibikoresho bye aho asanzwe abibika.
Jeannette Tuyisenge afite uruhinja rw’amezi 10.