AmakuruImyidagaduro

B2C yateguje abakunzi bayo ibidasanzwe mu gitaramo cy’imyaka 10 bamaze mu muzika

Itsinda rya B2C Music rizwi nka “Kampala Boys” ryaraye ritangaje gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 rimaze mu muziki binyuze mu gitaramo gikomeye kizabera muri Hotel Africana I Kampala, tariki 9 Gicurasi 2025. Iki gitaramo kitezweho kuba kimwe mu bizibukwa cyane mu mateka y’umuziki wo muri Uganda no mu Karere.

Mu gihe bamaze imyaka 10 baririmba, Bobby Lash, Mr. Lee na Delivad Julio bagize B2C Music biyemeje guha abafana babo ibihe by’akataraboneka binyuze mu gitaramo kidasanzwe kizaba kirimo indirimbo zabo zose zakunzwe kuva batangira kugeza uyu munsi.

Mu ndirimbo zitezwe kuzumvikanamo harimo “Gutujja” bakoranye na Rema Namakula, “Gutamiiza” bafatanyije na Radio & Weasel ndetse na “Awo” bakoranye na David Lutalo. Uretse izi ndirimbo, hari n’utundi dushya twinshi iyi tsinda ryiteguye gushyira ku mugaragaro.

Ubusanzwe iki gitaramo cyari cyarateganyijwe kuba ku wa 10 Gicurasi 2024, ariko cyimuwe kubera igitaramo cya Ray G cyari cyamaze gutangazwa kuri uwo munsi ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval. B2C yafashe icyemezo cyo kwimura igitaramo cyabo kugira ngo batabangamira mugenzi wabo ndetse n’abafana babashe kwitabira ibitaramo byombi.

Abagize B2C basabye abandi bahanzi kubaha itariki ya 9 Gicurasi 2025 kugira ngo igitaramo cyabo kizagende neza nta yandi makimbirane mu ruganda rw’umuziki. Bavuze ko mu gihe gishize batamenyesheje abandi kare, ariko kuri ubu bafite gahunda isobanutse kandi barasaba bagenzi babo kubafasha muri urwo rugendo.

Bagize bati: “Turabinginze, turi mu rwego rwo kwandika amateka. Turashaka ko uwo munsi wacu utabangamirwa n’ibindi bitaramo kuko intego si uguhangana ahubwo ni ugutanga ibyishimo.”

Ikinyamakuru BigEye.ug gitangaza ko mu kiganiro cyihariye n’iki kinyamakuru, B2C yemeje ko imyiteguro iri kugenda neza kandi ko bamaze gutegura ibikorwa bidasanzwe bizatangazwa uwo munsi, harimo abahanzi bazabatungura ku rubyiniro, amashusho azatambutswa n’imyambarire yihariye izagaragaza amateka yabo mu muziki.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo ari kugurishwa ku rubuga rwa Evento.ug, aho igiciro cyatanzwe ari 100,000 UGX. Abakunzi b’umuziki bashishikarizwa kugura amatike hakiri kare kuko imyiteguro yerekana ko igitaramo kizaba cyitabiriwe cyane. B2C ni itsinda ryigeze no gutaramira mu Rwanda i Kigali muri Kigali Jazz Junction mu 2023.

Isabukuru y’imyaka 10 ya B2C ni intambwe ikomeye ku itsinda rimaze gushinga imizi mu muziki wa Uganda n’akarere. Igitaramo cya 9 Gicurasi 2025 giteganyijwe kuba umwanya wo kwishimira ibyo bagezeho, gushimira abafana no kwerekana ko B2C ikiri mu murongo wo gukomeza gukora umuziki wuzuyemo ubuhanga n’ubutumwa bufatika. Kwibuka imyaka 10 ya B2C ni nko kwibuka igice cy’ingenzi mu rugendo rw’umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger