Amakuru ashushyePolitiki

Ayabatwa yigaramye ibivugwa ko atera inkunga abagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Umunyemari Ayabatwa Tribert uzwi cyane nka Rujugiro, yahakanye amakuru avugwa ko yaba atera inkunga imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko ntaho agihuriye n’ibijyanye na Politiki.

Uyu mugabo ufite company ikomeye ikora ubucuruzi bw’itabi ifite ibirindiro mu gace ka Arua mu gihugu cya Uganda, ari mu nkingi za mwamba z’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Azwiho gutera inkunga imitwe ifite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera hanze y’igihugu, irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, P5 na FDLR. Ibyo kuba aha ibya ngombwa nkenerwa abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, byanemejwe na Perezida Kagame, ubwo yaganiraga n’abayozi bakuru b’igihugu mu mwiherero uheruka kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame yavuze ko yagaragarije Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni impungenge u Rwanda rutewe na Rujugiro widegembya ku butaka bw’igihugu cye, undi akamusubiza ko atamuzi. Perezida Kagame yavuze ko nyuma yaje kwereka Museveni buryo ki aziranye na Rujugiro.

Ati”Bwa mbere, we[Museveni] yambwiye ko atamuzi, ngomba kumwereka ibimenyetso byerekana ko amuzi, arambwira ngo ikibazo mwebwe Abanyarwanda mukwiye kumenya gutandukanya politiki n’ubucuruzi, ndamubwira nti urakoze..”

Rujugiro ushinjwa gufasha inyeshyamba yashyize agira icyo atangaza ku bimuvugwaho.

Mu kiganiro uyu mucuruzi yagiranye n’Ikinyamakuru New Vision cyasohoye inkuru ye kuri iki cyumweru, yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba afasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yavuze ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma.

Ati”Ibyo birego byose ni ibinyoma kandi na Perezida Kagame arabizi neza. Ntabwo nkunda kwivanga muri Politiki. Ubwo naremaga intambara, byari ku mpamvu z’uko nari impunzi ntashobora kubona passport mu gihugu cyambyaye. Nari imfite impamvu y’uko nabonaga abavandimwe banjye n’incuti zanjye batesekera hanze y’igihugu cyabo, bityo niyemeza kubafasha. Kuri iyi ncuro nta mpamvu n’imwe yatuma nivanga muri Politiki.”

Rujugiro yakomeje asa n’uwishongora, avuga ko aramutse afashe umwanya we agafasha inyeshyamba byarangira Perezida Kagame ahiritswe ku butegetsi mu gihe kitageze no ku mezi atandatu.

Ati”Kagame azi neza ko mpisemo gutera inkunga inyeshyamba zimurwanya, kumuhirika byafata igihe kitarenze amezi atandatu.”

Ayabatwa yanahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko afitanye imikoranire y’ahafi n’igisirikare cya Uganda bagambiriye guhungabanya umudendezo w’u Rwanda. Yavuze ko ibimuvugwaho byose ari ibinyoma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger