AY yagize icyo avuga ku itandukana rye n’umukunzi we w’Umunyarwandakazi
Umuhanzi wo muri Tanzania Ambwene Allen Yessayah wamamaye mu muziki nka AY yahakanye yivuye inyuma ko atigeze atandukana n’umunyarwandakazi Umunyana Rehema [Remy] bamaranye umwaka urenga barushinze.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru B-Dozen wa Clouds Fm,yavuze ko atigeze yita kubyavuzwe ko yatandukanye n’umugore we uherutse kumubyarira imfura. Ati “Urabizi rimwe na rimwe hari inkuru zivugwa ntumenye aho zavuye. Nize neza uko mpangana n’ibihuha. Ni ibuhuha nyine.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo ibi bihuha byavuzwe, kuri we nta gihe na kimwe yigeze agira ibyishimo nk’ibyo afite ubu ari kumwe n’umukunzi we.
Yanavuze ko iyo aza kugira icyo avuga bikimara gutangazwa ko yatandukanye n’umugore we, inkuru yari kuba kimomo ikagera kure.
Ati “Ibyavuzwe ntabwo byamaze igihe kinini kubera ko tutabihaye agaciro. Nta muntu wigeze agira icyo kuvuga niyo mpamvu bitageze kure. Iyo nza kuba ndi undi muntu mbanaratumije ikiganiro n’itangazamakuru nkasobanura uruhande rwanjye ariko sinabikoze. None inkuru yaraje iragenda ubu dukomeje kwishimira urugo rwacu.”
Ikinyamakuru Tuko cyanditse ko hashize ukwezi kumwe bivuzwe mu itangazamakuru ko AY yatandukanye n’umugore we w’umunyarwandakazi. We n’umufasha we bamaze iminsi bimukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ngo amakuru yavugaga y’uko AY yavuye muri Amerika asubira gutura muri Tanzania asiga umugore we n’umwana muri Amerika, ku mpamvu zitazwi neza.
AY ari mu bahanzi bubashywe muri Tanzania. Yakundanye na Remy imyaka igera kuri 8, barushinga muri 2017 mu birori byabereye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Ubukwe bw’aba bombi bwabereye ku mucanga w’inyanja y’Ubuhinde mu mujyi wa Dar es Salaam. A.Y [Ambwene Yessaya] yateye ivi asaba Remy kumubera umugore kuya 13 Nyakanga 2017. Bwa mbere bahura hari muri 2008.