AmakuruImyidagaduro

Awilo Longomba yageze mu Rwanda-AMAFOTO

Umuhanzi w’umunya-Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Awilo Longomba ukunze kwiyita “Le propriétaire de tous les dossiers”, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aje gutaramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Akigera ku kibuga cy’indege i kanombe avuye mu Bwongereza ari na ho asigaye atuye, yakiriwe n’itsinda ry’ikigo cya RG consult gitegura Kigali Jazz Junction.

Iki gitaramo Awilo Longomba yitabiriye kizaba Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2019 , azataramira muri Camp Kigali afatanyije na Mani Martin, Ange Rita Kagaju, Neptunez Band ndetse n’aba Nep Djs.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 25 000 Frw mu myanya yicyuhabiro cyane ndetse n’ameza y’abantu 8.

Awilo Longomba akigera i kigali yavuze ko umuhanzi wese wifuza ko bakorana indirimbo amarembo akinguye cyane, agira ati: “nk’abahanzi tuba tugomba gufashanya, ubyifuza yazangeraho nta kibazo.”

Awilo Longomba abazwa niba hari umuhanzi w’umunyarwanda y’aba azi, yavuze ko akurikirana ibihangano byabo, avuga ko azi Mani Martin ndetse na Meddy.

Awilo Longomba ni umwe mu bahanzi banditse izina rikomeye mu muziki wo muri Afurika, ubwo yari amaze gusezera ku kazi ko gucuranga ingoma mu itsinda ryashinzwe na nyakwigendera Papa Wemba.

Iki gihe, Awilo Longomba yahise asohora umuzingo wa mbere witwa Moto Pamba, afashijwe na bagenzi be barimo na Ringo Star.

Kuva icyo gihe, Awilo Longomba yabaye inkingi ya mwamba mu muziki wa Congo , atangira kuzenguruka Afurika acuranga injyanya Rumba.

Awilo Longomba kandi azaba ari kumwe n’abasore n’inkumi basanzwe bamubyinira dore ko injyana ze ahanini zirangwa no kubyina bakaraga umubyimba.

Awilo Longomba, yatoranyijwe kuza kuririmba mu Rwanda habaye gutora kuri Twitter, akaba yari ahanganye na Suzan Awiyo wo muri Kenya, na Mya Harrison wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko Longomba yatowe na benshi agira amajwi 67%.

Awilo Logomba yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), yibanda ku njyana ya R&B Soul. Azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Sans Papier’, ‘Fifi’, ‘Karoline’, ‘Zumbeya’ n’izindi nyinshi.

Awilo inganzo ye ayikomora kuri Se Victor Longomba washinze itsinda rya T.P OK Jazz. Ise wa Awilo yari afite mukuru we Lovy witabye Imana, yari umuhanga mu ijwi rya ‘tenor’ yanabaye n’umwe mu bari bagize itsinda rya Super Mazembe ryari riyobowe na Longwa Didos.

Akigera i Kigali yavuze ko ari kubona u Rwanda rwarateye imbere

Imodoka yamujyanye kuri Hotel

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger