AmakuruImyidagaduro

Awilo Longomba ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Umunyamuziki w’umunye-Congo Awilo Longomba, ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction, kizaba kuwa 25 Ukwakira 2019.

Iyi nkuru yemejwe na Remmygious Lubega uyobora Rg Consults Inc ubwo yasozaga igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye ku wa gatanu 27 Nzeri 2019 muri Parking ya Camp Kigali, cyaririmbyemo umunya-Nigeria Johnny Drille n’umuhanzi w’umunyarwanda Sintex.

Ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bisanzwe biba mu mpera za buri kwezi, byifashishwamo abahanzi mpuzamahanga baza gutaramira abanyarwanda.

Mbere  y’igitaramo cy’uku kwezi hifashishijwe Twitter ya RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction hashyirwaho  uburyo bwo gutora umuhanzi abantu bakunda kurusha abandi, bifuza ko yazatumirwa mu gitaramo cy’ukwezi gutaha.

RG Consult yanditse ku rukuta rwa Twitter abahanzi batatu barimo Awilo Longomba wo muri Congo, Umunya-Kenya Suzanna Owiyo na Mya wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Amajwi ya benshi yemeje ko Awilo Logomba ariwe bifuza ko yaza gutaramira mu Rwanda  aho yagize amajwi 72%, Suzanna Owiyo yagize amajwi 5% naho Mya agira amajwi 28%.

Awilo Logomba yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), yibanda ku njyana ya R&B Soul. Azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Sans Papier’, ‘Fifi’, ‘Karoline’, ‘Zumbeya’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi abarizwa mu Mujyi wa London mu Bwongereza. Yakoze ubukwe na Paradis Kacharelle babyaranye umwana umwe bise Lovy Believe Church Awilo Longomba.

Awilo inganzo ye ayikomora kuri Se Victor Longomba washinze itsinda rya T.P OK Jazz. Ise wa Awilo yari afite mukuru we Lovy witabye Imana, yari umuhanga mu ijwi rya ‘tenor’ yanabaye n’umwe mu bari bagize itsinda rya Super Mazembe ryari riyobowe na Longwa Didos.

Awilo Longomba ni we uzataramira abakunzi b’umuziki mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction
Twitter
WhatsApp
FbMessenger