AmakuruPolitiki

Australia: ubwiyongere bw’ubushyuhe bukabije bukomeje gutera inkeke

Ejo Kwa 17 Ukuboza 2019, Australia yagize umunsi ushyushye cyane batigeze bagira mbere aho igipimo ku rwego rw’igihugu cyageze kuri 40.9C

Ikigo gishinzwe iteganyagihe cyaho cyavuze ko “ubu bushyuhe bukabije” bwarenze ubwabayeho buruta ubundi bagize aho bwageze kuri 40.3C ku itariki 07/01/2013.

Ubu bushyuhe bubayeho mu gihe Australia ubu yugarijwe n’amapfa akabije n’inkongi z’imiriro.

Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko ubushyuhe burenzeho buteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, bivuze ko bashobora kurenza iki gipimo cy’ejo.

Imiyaga ishyushye cyane iri kuva mu burasirazuba ihutera kuri uyu mugabane, ibi byatumye hari ibice bimwe na bimwe byo bigerwaho n’ubushyuhe bukabije.

Hari ibice bimwe na bimwe hagati muri Australia ejo byageze ku bushyuhe buri hejuru ya 45C.

Uko ubushyuhe bwagiye bwiyongera muri Australia mu myaka ishize:

Ibi biraterwa n’ubushyuhe bubusanye bw’inyanja y’Ubuhinde mu burasirazuba bwa Australia – aho idashyushye cyane – no mu burengerazuba aho inyanja ishyushye cyane.

Gutandukana kuriho ubu k’ubushyuhe bw’ibi bice byombi by’iyi nyanja niko gukomeye kubayeho kuva mu myaka 60 ishize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger