Australia: Ku myaka 90 y’amavuko yanditse amateka adasanzwe mu mukino wo koga
Umusaza George Corones w’imyaka 99 y’amavuko wo mu gihugu cya Australia, yandikishije amateka akomeye yanikira abo bari bahanganye mu mukino wo koga wahuzaga abageze mu , zabukuru wabereye mu gace ka Queenlanda wahuzaga abasheshakanguhe.
Uyu mukambwe yanditse amateka akomeye ubwo hakorwaga irushanwa ryo koga metero 50 bikaza kurangira ariwe wegukanye umwanya wa mbere asize abandi bose ubwo yakoreshaga amasegonda 56.12 yonyine nkuko BBC dukesha iy’inkuru ibitangaza.
Uyu mukino wo koga wari umukino wateguwe mu rwego rwo guhuza abakambwe cyangwa abamaze kugera muzabukuru gusa hagati aho niwe wari ubarimo ufite imyaka myinshi y’amavuko.
Uyu mukambwe amenyereweho guhanga udushya no kwandika amateka kuko no mu mwaka wa 2014 yigeze guhigika abandi bose bahatanaga nawe muri uyu mukino wo koga akoresheje amasegonda 35 gusa. Icyo gihe yari afite imyaka 85 y’amavuko.
BBC ikomeza ivuga ko hakurikijwe itariki y’amavuko ya George Corones, biteganyijwe ko azuzuza imyaka 100 muri Mata 2018, bikigaragara ko afite imbaraga zo gukora ibintu vubavuba. Mu Kiganiro n’ibinyamakuru bitandukanye yavuze ko yishimiye umusaruro abonye mu mukino kandi ko intego ye ari ugukora cyane agakomeza guhanganira kugera kuyindi ntera.
Yagize ati, “Kugera ku ntsinzi bisaba gukora cyane, bityo rero uyu ni umusaruro w’imyitozo nkora yaba iyo koga ndetse n’iyo muri gym kuko bimfasha gukomera”
George Corones yatangaje ko ibanga akoresha ari siporo yamenyereye gukora ndetse no kujya gukora indi myitozo ngorora mubiri mu nzu zabugenewe [Gym], yakomeje avuga ko kuva na kera kose yakundaga koga ariko akaba yaratangiye kurushanwa ari mukigero cy’imyaka 80.