AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Austaralia: Umugore yifuje gupfa abyemererwa nta kuzuyaza

Umugore witwa Kerry Robertson wo muri Australia wari uri hafi yo guhitanwa n’indwara ya kanseri yabaye umuntu wa mbere wo kurangiza ubuzima bwe hakurikijwe amategeko mashya agenga kurangiza ubuzima.

Kerry Robertson wari ufite imyaka 61 yaguye mu nzu yita ku bari mu bihe bya nyuma by’ubuzima bwabo muri leta ya Victoria mu kwezi kwa karindwi. Yahawe uruhushya rwo gukoresha ayo mategeko yo kurangiza ubuzima atavugwaho rumwe na bose muri Victoria, nyuma y’iminsi 26 ubusabe bwe bwamaze bwigwa.

Madamu Robertson yasanganwe kanseri y’amabere muri 2010 ariko mu nyuma yinjira mu magufa, ibihaha, ubwonko n’umwijima. Yafashe icyemezo cyo guhagarika gufata imiti ya kanseri mu kwezi kwa gatatu nyuma y’ububabare bwinshi yaterwaga n’iyo miti. Ayo mategeko yo muri leta ya Victoria, yatangiye gukurikizwa mu kwezi kwa gatandatu, yemerera abarwayi bageze mu bihe bya nyuma bemeje ibisabwa gufata imiti yica.

Amategeko yo muri iyo leta areba gusa abarwanyi bari mu bubabare bukabije cyane. Asaba uwifuza gupfa kubisaba inshuro eshatu abaganga batojwe gufasha bene abo barwayi. Ubyifuza agomba kuba afite byibura imyaka 18 kandi akaba asigaje amezi yo kubaho ari munsi y’atandatu.

Leta za Western Australia na Queensland nazo zirimo gushaka gushyiraho bene ayo mategeko. Amategeko yemerera gupfa abarwayi bari mu minsi yabo ya nyuma babifashijwemo n’abaganga aboneka kandi muri Canada, Ubuholande n’Ububirigi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger