Athletisme: Umunya Kenya niwe wegukanye ‘New York City Marathon 2019’
Mu irushanwa ry’abakina umukino wo kwiruka n’amaguru[Athletisme] rya New York Marathon ryaberaga mu mujyi wa New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika rirangiye umunya Kenya ‘Geoffrey Kamworor’aryegukanye.
New York City Marathon ni irushanwa ngarukamwaka ribera muri USA aho abaryitabira bazenguruka umujyi wa New York, ubu rikaba ryabaga ku nshuro ya 49 aho ryahatanagamo abakina umukino wo kwiruka barimo abagabo n’abagore basaga 50 000 baturutse impande zose z’isi, bikarangira ritashye ku mugabane wa Afurika aho ryegukanwe n’umunya Kenya Geoffrey Kamworror w’imyaka 26 akoresheje igihe kingana n’amasaha 2, iminota 8 n’amasegonda 13 (2h 12min 13sec).
Iri rushanwa rizwi nka “Full Marathon” abiruka bagombaga kwiruka ku ntera y’ibirometero 26 na metero 200, bahagurukiye ahitwa Staten Island berekeza Brooklyn – Queens – Manhattan bakagera ahitwa Bronx bakongera bakagaruka aho bahagurukiye ari naho basoreza. Mu gihe uwari usanzwe afite iri rushanwa ari we umunya Ethiopia Lelisa Desisa yaje ku mwanya wa 17.
Geoffrey yakurikiwe na Korir naho umunya Ethiopia Girma Bekele Gebre wirukaga nk’utarabigize umwuga aza ku mwanya wa gatatu.
Mu bagore ‘Joyciline Jepkosgei’ niwe uje ku mwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 2, iminota 22 n’amasegonda 38 akurikirwa na Mary Keitany.
Geoffrey Kipsang Kamworror, ni umunya Kenya wagize umwuga umukino wo kwiruka akaba yaragiye atwara ibihembo bitandukanye birimo n’ igikombe cy’isi cy’abakiri bato yatwaye muri 2011. Geoffrey we na bagenzi be barimo Eliud Kipchoge bakomeje guhesha ishema igihugu cya Kenya binyuze muri uyu mukino.