Atebya, Trump yabwiye Putin ati: ‘Utazongera kwivanga mu matora yacu’
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yahuraga na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin yakomoje ku bishinjwa Uburusiya mu matora aheruka muri Amerika.
Perezida Trump na mugenzi we Putin bahuriye i Osaka mu Buyapani mu nama iri kuhabera y’ibihugu 20 bikize n’ibiri kwihuta mu bukungu ku isi.
Mu nama yabahuje bombi, Donald Trump mu buryo bwo gutebya, yatunze urutoki mugenzi we Putin maze aramubwira ati: “Utazongera kwivanga mu matora yacu, nyabuneka!”
Ubwo Trump yari amaze kumubwira aya magambo, Perezida Putin yasetse cyane avuga ko bombi bafite ibyo bagomba kuganira nkuko ibinyamakuru bitandukanye nka BBC, The Guardian na Pitico bibitangaza.
Trump yavuze ibi mu gihe kuri uyu wa Gatatu ubwo yari hanze y’ibiro bye bya White House, Bwana Trump yabajijwe ibyo ateganya kuganira na Putin nibahura, maze abwira abanyamakuru ko ibyo azaganira na we bitabareba.
Ni inshuro ya mbere aba bagabo bahuye kuva umugenzacyaha Robert Mueller arangije iperereza ku ruhare rushinjwa Uburusiya mu matora ya perezida wa Amerika yo mu 2016 yasize Trump astsindiye gusimbura Barack Obama mu biro by’umukuru w’igihugu.
Abashinzwe ubutasi muri Amerika banzuye ko Uburusiya bwari inyuma y’umuhate wo kugena uko amatora agenda bakoresheje ibitero bya mudasobwa n’amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga.
Gusa raporo ya Muller nta bimenyetso yabonye ko gutsinda kwa Bwana Trump yagufashijwemo ku bwumvikane n’Uburusiya mu bikorwa bwakoraga.
Mu 2020 ni bwo hateganyijwe amatora yo gushaka uzaba Perezida wa Amerika, abantu batandukanye batangiye gutangaza ko bazahanganira na Trump kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika.
Itegeko nshinga ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, riteganya ko nta muntu wemerewe kurenza manda 2 imwe igizwe n’imyaka 4 ayobora iki gihugu, kuva mu 1789, iki gihugu kimaze kuyoborwa n’abaperezida 45. Perezida wa mbere ni George Washington mu gihe Donald Trump ari we ukiyoboye ubu, yatowe tariki 20 Mutarama 2017 asimbuye Obama ufite inkomoko muri Afurika wari umaze imyaka umunani ayobora iki gihugu cy’igihangage ku Isi .
Biteganyijwe ko iyi nama ya G20 yatumye Trump na Putini bahura yibanda ku ihindagurika ry’ikirere, ikibazo cya Irani n’ubushyamirane mu bucuruzi ku isi, abayobozi bamwe nabo bakaza guhura hagati yabo.