AmakuruImyidagaduroUtuntu Nutundi

Asinah yadukanye imyambarire idasanzwe mu gitaramo yakoreye mu kabyiniro-AMAFOTO

Umuhanzikazi Mukasine Asinah uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yagaragaye mu myambarire idasanzwe hano mu Rwanda benshi mu bamubonye batangira kumugereranya na Nick Minaj wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi myambarire idasanzwe ku buryo urebeye kure ushobora kugirango yambaye ubusa, Asinah yayigagarije ku rubyiniro ubwo yari arimo kuririmbira abari basohokeye mu kabyiniro kamwe kari Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzikazi yifashihsije amafoto yari yafotowe ubwo yaririmbaga maze ashimira abantu bose bari bitabiriye igitaramo cye yahakoreye. uretse ibi yanashyize kuri instagram imwe muri ayo mafoto yandikaho amagambo akomeye avuga ko umuntu wifitiye icyizere atagomba guheranwa n’ibyamubayeho ahubwo ko agomba kwibanda cyane ku bisubizo by’ibyo bibazo.

Yakomeje avuga ko umuntu ariwe ufata icyemezo cy’uko abaho ndetse akanihitiramo n’uko agomba kwitwara.

Asinah yakunze kuvugwaho imyitwarire mu bijyanye n’imyambarire ku buryo abenshi bavugaga ko yahuye n’ihungabana bitewe ahanini no kuba yaratandukanye n’umuhanzi Riderman bakundanye igihe kitari gito.

Icyakora Mukasine Asinah avuga ko yemera ko yahuye n’ihungabana kubera urukundo yakundanga umuhanzi Riderman ariko ko byarangiye bityo ko abavuga ko yagiye mu muziki kubera iryo hungabana atariko bimeze.

Uyu muhanzikazi yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda ubwo yajyanaga amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Iri joro”, agaruka kuri byinshi bimuvugwaho ko kuba yaratandukanye na Radireman byamuteye ihungabana akaba aribyo byamuteye kujya mu buhanzi, Asinah ngo ntabwo ariyo mpamvu yamuteye kwinjira mu muziki ahubwo ngo ni uko yawukundaga.

Yabajijwe niba koko yarahuye n’ihungabana nyuma yo kuva mu rukundo maze avuga ko byabayeho kuko gutandukana n’uwo bakundanaga yatunguwe ariko ko byarangiye ubu amaze neza.

Icyo gihe yagize ati:”Sinahakana ko ntagize ihungabana[depression], nagize ihungabana nk’undi uwo ari we wese kuko naratunguwe. Kugeza ubu icyo nababwira ni uko iyo depression yararangiye, ntabwo nacitse intege narakomeje, nakomeje urugendo, nakomeje gukora ibyo nkora.”

Asinah yagiye mu rukundo mu myaka 4 ishize, yakundanye n’umuraperi Riderman karahava kuko haburaga iminsi mike ngo barushinge ariko nyuma biza kurangira batandukanye, kuva icyo gihe yahise yinjira mu muziki ahitamo gukora injyana ya Dancehall itari imenyerewe mu Rwanda no muri Afurika kuko akenshi izwi muri Amerika y’Amejyepfo.

Asinah mu myambarire idasanzwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger