AmakuruImyidagaduro

Asinah Erra yavuze impamvu atazongera kugaragaza umukunzi we mushya

Umuhanzikazi Asinah Erra  mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko hari umukobwa wamukomerekeje ku itama ry’ibumoso akoresheje icyuma ubwo yari amusanze mu kabari atamuzi.

Asinah mu biganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda  yavuze ko uwo mukobwa wamukomereje ngo nta n’ikintu yari yavuganye nawe ngo uretse ko uwo mukobwa yagiye avuga ko yamutwaye umugabo.

Kuri ubu nyuma yo  gukira igikomere Asinah wavuzwe mu rukundo n’umukinnyi  w.umunye-Ghana Sarpong Micheal ukinira ikipe ya Rayon Sports ngo  nyuma yo gutandukana nawe  yabonye undi mukunzi ariko ngo ntabwo azongera kumwerekana kubera abakobwa bamugirira ishyari.

“Umukunzi ubu ndamufite ariko niyo wankorera iki sinzongera kumuvuga mu itangazamakuru kuko igihe cyose muvuze hahita hazamo ibibazo byinshi cyane.”

Asinah akomeza avuga ko iyo atangaje umukunzi we abakobwa b’i Kigali bamugirira ishyari bagashaka kubarwanya basenya umubano wabo.

Asinah agaruka ku mukobwa wamuteye icyuma ku itama yavuze ko ntahantu nahamwe yari amuzi n’ubwo yagiye avuga ko bapfa umugabo we atabizi .

“Icya mbere nakubwiye ko uwo muntu wankubise icyuma ntamuzi, ni ubwa mbere nari mubonye, ako kanya sinabashije kumumenya kuko nahise ngira isereri sinabasha kumubona mu maso ariko hari abamubonye, bananyoherereje amafoto ye nsanga nta na hantu muzi, uretse kuvuga ngo twapfaga umugabo, n’uwo mugabo ntawuhari nta n’uwo napfa na we.”

Abajijwe impamvu batigeze bitabaza inzego z’umutekano , Asinah yavuze ko yahise ajya mu bitaro kubanza kwivuza igikomete  ariko nyuma kuva mu bitaro yahise ajya gutanga ikirego ubu kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Asinah avuga ko atazongera kugaragaza umukunzi we kubera ishyari ryabakobwa b’i Kigali

Asinah wavuzwe mu rukundo n’umukinnyi  w.umunye-Ghana,  Sarpong Micheal ukinira ikipe ya Rayon Sports, ubu ngo afite umukunzi mushya adashaka gutangaza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger