AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Asaga Miliyari 91 niyo azifashishwa mu kuvugurura ibyangijwe n’imitingito i Rubavu

Raporo ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yo ku itariki ya 13 Nyakanga 2021, yagaragaje ibyangijwe n’imitingito mu Karere ka Rubavu, kubisana ndetse no gusimbura ibyangiritse burundu bikazatwara arenga miliyari 91 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyo raporo isohotse nyuma y’amezi hafi abiri imitingito n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo byibasiye imijyi ya Goma muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo na Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda, byangiza ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyari 36 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyo raporo yakozwe n’itsinda ry’abantu 42, rigizwe n’abahanga, abayobozi ba Leta n’abahagarariye za kaminuza, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’imiryango itari iya Leta igaragaza ko imitingito yibasiye inyubako 2,990 zirimo inzu zo guturamo, iza Leta, iz’ubucuruzi, amashuri, ibigo nderabuzima, n’amatorero.

Ibindi byangijwe harimo ibikorwa remezo rusange, nk’imiyoboro y’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibitaro bya Gisenyi.

Raporo y’impuguke igaragaza ko gusana neza ibyangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki 22 Gicurasi 2021, bizatwara inshuro zirenga ebyiri agaciro k’ibyangiritse muri Rubavu, igiciro cyose cy’ibyangiritse kirabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari zirenga 36 (36,650,606,000).

Habarwa agera muri miliyari 23 z’Amafaranga y’u Rwanda ku bidukikije by’umutungo byangijwe n’amahindura yatwikiriye ubutaka mu Murenge wa Cyanzarwe, n’ubutaka bwacitse mu mujyi wa Gisenyi na Rubavu, hamwe n’ibindi byangiritse.

Hari kandi miliyari 10.5 z’Amafaranga y’u Rwanda ku bikorwa remezo by’amazu..

Mu nzu zose zituwemo 2,654 zahungabanijwe n’umutingito, 1.920 zaraguye, ndetse imiryango 351 irimurwa iracumbikirwa.

Amashuri arindwi (7) yahungabanyijwe n’imitingito agomba kwimurirwa mu tundi turere nyuma yo gufatwa nk’aho adashobora gusanwa.

Imihanda ine minini ya kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi yacitsemo ibice, ibitaro by’Akarere ka Rubavu byahagaritse serivisi ndetse birazimura kubera kwangirika kw’inyubako, n’ubwo byongeye gukorerwamo bidasanwe ariko ngo byarashegeshwe.

Iyo raporo igaragaza ko nta buzima bwatakaye bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe ku baturage bwo kubahiriza ingamba z’umutekano, ariko byahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi n’imibereho y’abaturage kuko imiryango 4.349 yari ikeneye ubufasha bw’imibereho, cyane cyane ibiribwa n’ ibiryamirwa n’ibyo kwambara.

Impuguke zigaragaza ko mu gusana ibyangiritse hazakenerwa nibura Amafaranga y’u Rwanda 91.430.692.000, ayo mafaranga akubiyemo ibikenewe kugira ngo umuntu ashobore gusubira uko yahoze ndetse ashobore guhangana n’ibizaba mu gihe kizaza.

Zimwe mu nama itsinda ritanga harimo kuvugurura igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu.

Hazakenerwa kuvugurura inyubako zasenyutse no kubaka cyangwa kwimura inzu zo guturamo, bishobora kuzatwara Amafaranga y’u Rwanda miliyari zisaga 47.

Kuvugurura imihanda n’ibiraro byangiritse bizatwara miliyari 19.7 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe miliyari 15.8 azakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo by’amazi.

Hazakenerwa miliyari 1.9 arenga mu bikorwa by’ ubuzima, harimo ibitaro by’Akarere ka Rubavu bikeneye kwimurirwa mu birometero bitanu uvuye aho biri ubu, nk’igisubizo kirambye.

Zimwe mu mpungenge zigaragaza uburyo abaturage batangiye gusana amazu yabo nta bujyanama mu birebana n’ubwubatsi butanzwe, ndetse bamwe basibye umututu waciwe n’imitingito.

N’ubwo impuguke zitanga umuburo udasanzwe wo kwirinda kuzamura inyubako iyo ari yo yose muri zone itukura ikunze kwibasirwa n’imitingito, abaturage bo barangije gusana inzu zabo.

Abatuye Akarere ka Rubavu n’ubwo imitingito yibasiye yabibasiye yarangiye, ntibaribagirwa igihombo yabateje kirimo inyubako zasenyutse, imihanda yangiritse, serivisi zapfuye n’ihungabana ku buzima bwa benshi.

N’ubwo ubuzima bwongeye gusubirana mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zaho, ibisigisigi by’imitingito biracyigaragaza mu mihanda yo mu mujyi wa Gisenyi, mu nyubako ndende ndetse n’umututu wacitse kuva mu kiyaga cya Kivu kugera kuri Nyiragongo wakomeje kwiyongera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger