AmakuruImikino

AS Vita Club yareze Simba SC muri CAF iyishinja kuyirogera muri Tanzania

 

Ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yananiwe kwakira gutsindwa na Simba SC yo muri Tanzania, ishinja kuba yarayiroze ubwo bahuriraga mu mukino wa nyuma w’itsinda rya Total CAF Champions league.

Aya makipe yombi yakinnye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, birangira AS Vita Club ibuze itike ya ¼ cy’irangiza cya CAF Champions league nyuma yo gutsindirwa i Dar Es Salaam ibitego 2-1.

Florent Ibenge utoza Vita Club yabwiye ACLSports ko akeka ko Simba yakoresheje imiti yo mu nganda atamenye, igambiriye kuroga abakinnyi be ngo ibace intege.

Ati” Umukino twawutsinzwe ku bitego 2-1 gusa nta kibazo. Mu gihe cyose maze ndi umutoza w’umupira w’amaguru, ntabwo nigeze mbona ibyo twaboneye i Dar Es Salaam. Bwa mbere, banze ko dukorera imyitozo mu kibuga. Bwa kabiri, urwambariro rwacu rwapurijwemo ibintu by’ibirozi ku buryo utashoboraga guhumeka neza mu gihe urwinjiyemo.”

Yakomeje agira ati” Byabaye ngombwa ko mbyereka umuyobozi wa CAF wari uhari na we aza kubyirebera. Yahise adusaba kuva aho hantu tujya muri koridoro yari iruhande, hanyuma aduha za masque. Gusa n’ubwo twari twipfutse amasura n’amazuru, impumuro ya bya bintu yakomezaga kumvikana.”

Florent Ibenge yakomeje avuga ko ubwo bari bageze mu kibuga, amacupa y’amazi Vita Club yahawe ngo hari ibintu Simba SC yari yayashyizemo. Ngo byari bigoranye cyane kuba wayamira. Yavuze ko hari umukinnyi we wagerageje kuyoga mu maso, gusa akamara igihe kinini atarora neza ngo kuko yari ameze nk’arimo urusenda. Ibenge ngo yashyikirije komiseri w’umukino ayo macupa nk’ikimenyetso cyarenganura ikipe mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Avuga kandi ko bamaze kugeza ikirego muri CAF.

Ku munsi w’ejo CAF yatangaje ko yakiriye ikirego cya Vita, ikaba igiye gukora iperereza ku byo iyi kipe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinja Simba.

Amakuru avuga ko mu gihe CAF yaba isanze Simba yarakoze biriya bintu, yahita isezererwa muri CAF Champions league bityo ntibe igihuye na TP Mazembe iheruka gutombora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger