AS Kigali yakanze akajosi ka Kiyovu Sports yari imaze iminsi ihagaze nk’umusumari ushinze
Mu mukino wahuje ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports hagaragayemo umuba w’ibitego 4-2 iyi kipe yanyagiye ngenzi yayo yari imaze iminsi ari ntakorwaho n’ibihangage n’ibigugu, maze ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda.
Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare maze iza no kukibona ku munota 6 gitsinzwe na Ssekisambu Erissa.
Ku munota wa 10, Ndayishimiye Thierry yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nordien.
AS Kigali yakomeje gushaka uko yishyura ibi bitego maze ku munota 27 Kakule Mugheni Fabrice ayitsindira igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyarugabo Moise. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.
AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge, Kakule Mugheni Fabrice na Mukonya bavuyemo hinjiramo Lotin Kone Felix, Lawrence Djuma na Dusingizimana Gilbert.
Izi mpinduka zafashije AS Kigali kuko zaje kubaha igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Lotin Kone Felix.
Ntacyo byabafishije kuko ku munota wa 70, Lotin Kone Felix yahaye umupira mwiza Tchabalala maze atsindira AS Kigali igitego cya 3.
Tchabalala yaje gushyiramo igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 84.
Uko imikino yose yagenze:
AS KIGALI 4-2 KIYOVU SPORTS
RUTSIRO FC 0-2 POLICE FC
SUNRISE FC 2-0 ESPOIR FC
Urutonde:
1. AS KIGALI 23 Pts (11)
2. RAYON SPORTS 22 Pts (10)
3. KIYOVU SPORT 21 Pts (12)
4. APR FC 20 PTS (11)
5. POLICE FC 20 Pts (12)