ArtRwanda-Ubuhanzi: Amarushanwa yibanze yasorejwe i Kigali. (+AMAFOTO)
Irushanwa ry’ibanze ArtRwanda-Ubuhanzi ryasorejwe i Kigali ho byari umwihariko kuko bitewe n’ubwitabire budasanzwe byatumye bamwe mu bamurika impano bakomeje kuzerekana kuri uyu wa mbere ni ukuvuga ko byabaye iminsi itatu bitandukanye n’ahandi iri rushanwa ryanyuze.
Aya marushanwa yibanze yari amaze ibyumweru bitatu , ku wa Gatandatu aya marushanwa yari yakomereje i Kanombe mu Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi mu munjyi wa Kigali nyuma yo kuzenguruka Intara z’indi z’igihugu. kuri iyi nshuro .abanyempano 697 biyeretse akanama nkemurampaka mu gihe cy’iminsi itatu.
Kuri uyu wa mbere Abanyempano 100 biyandikishije mu mpera z’icyumweru ariko ntibabashe kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka, bahawe umwanya wo kwerekana impano zabo.
Ababanyempano bose aho banyuze hose mu ntara n’umujyi wa Kigali bazahurizwa hamwe mu kindi cy’iciro bakuremo 120 nabwo harebwe abafite impano zihebuje bakurwemo 60 b’indashyikirwa aribo nibo bazashyigikirwa mu kwagura impano zabo bahabwa n’ibihembo .
Muri iri rushanwa harebwa afite impano mu bugeni, kubyina, kuririmba, imideli, ikinamico, ubuvanganzo, filimi no gufotora n’ibindi.
Aba basore bombi Nzeyimana Lucky na Arthur Nkusi bari guhuriza hamwe ibihe by’ingenzi byaranze aya marushanwa, barigutegura ikiganiro kibumbiyemo byose byaranze irushanwa ry’ibanze kizanyura kuri televisiyo y’Iguhugu
Ubugeni no gushushanya n’izimwe mu mpano zigaragaje cyane muri aya marushanw yibanze
Kimwe n’ahandi mu turere iri rushanwa ryaciye usanga abamurika impano higanjemo abaririmbyi
Izindi nkuru zijyanye n’ iri irushanwa uko byari byifashe mu ntara,,