Arsène Wenger yasesekaye i Kigali
Arsène Charles Ernest Wenger wahoze ari umutoza w’Arsenal yasesekaye ku butaka bw’ u Rwanda ejo nimugoroba ku wa 12 Werurwe 2023. Aje mu Rwanda kwitabira inama ya 73 ya FIFA. Umwihariko w’ iyo nama ni uko ari na yo izatorerwamo Perezida wa FIFA muri manda itaha.
Byitezwe ko Gianni Infantino ariwe uzongera kweguka uyu mwanya kuko ariwe mukandida wenyine rukumbi wiyamamaje kuri uyu mwanya.
Arsène Charles Ernest Wenger yavukiye i Strasbourg mu Bufaransa ku wa 22 Ukwakira 1949. Ni Umuyobozi w’ Ishami rya FIFA rishinzwe Iterambere ry’ Umupira w’ Amaguru ku Isi. Yahoze ari Umutoza w’Ikipe yo mu Bwongereza yitwa Arsenal kuva 1996 kugeza 2018 ndetse banatwarana ibikombe bitandukanye.
Birimo ibikombe 3 bya Shampiyona y’ Ubwongereza yatwaye mu mwaka 1997-1998, 2001-2002 n’ 2003-2004. Yatwaye ibikombe 7 bya FA mu bikombe 14 bya FA Arsenal itunze. Yabitwaye mu myaka y’ 1998,2002,2003,2005,2014, 2015 no 2017.
The one and only Arsene Wenger is in #Rwanda for #FIFA Congress!! https://t.co/5VItokZwPy
— Rwanda Arsenal Fans Community (@ArsenalRwanda) March 13, 2023
Mbere y’ uko ajya gutoza mu Bwongereza yabanje gutoza andi makipe arimo: Nancy FC yo mu Bufaransa yatoje kuva 1984 kugeza 1987 na Monaco FC yatoje kuva 1987 kugeza 1994 bagatwarana igikombe cya Shampiyona mu 1988 ndetse n’Igikombe cy’ Ubufaransa muri 1991. Muri 1995 yerekeje mu Buyapani ajya gutozayo ikipe ya Nagoya Grampus Eight FC batwarana igikombe cy’Umwami ndetse n’ igikombe kiruta ibindi mu Buyapani muri uwo mwaka umwe bamaranye n’iyo kipe.
Arsène Charles Ernest Wenger yaherukaga mu Rwanda mu Nama y’ Inteko Rusange y’Umuryango uhuza Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF muri Gicurasi 2021. Iyo nama yari yayihuriyemo na Perezida wa FIFA Infantino. Ikaba yari inama yigirwagamo ibikorwa bya Shampiyona y’ Umupira w’ Amaguru mu Mashuri( Pan African Schools Football Championship), imisifurire muri CAF na FIFA ndetse n’umushinga wo kubaka ibikorwa remezo ufite agaciro ka miliyoni y’ Idorari.
Yanditswe na UGIRASHEbUJA CYIZA Prudence