AmakuruImikino

Arsène Wenger yahawe umudali w’icyubahiro muri Liberia

Perezida mushya w’igihugu cya Liberia George Weah yambitse umudali w’icyubahiro uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Arsenal,  Arsène Wenger w’imyaka 68 mu birori byabereye  i Monrovia.

Arsène Wenger  ngo ni we mutoza wa mbere watumye uyu mukuru w’igihugu George Weah atangira gukina ku mugabane w’ i Burayi,  icyo gihe yamufashije kujya muri AS Monaco, mu  1988.

Uyu mudali Wenger yahawe , witiriwe “Order of Distiction” izina ry’icyubahiro ry’umuntu waharaniye guteza imbere imikino muri Afurika.

Eugene Nagbe, Minisitiri w’Itumanaho muri Liberia yavuze ko iki gihembo (umudali) Arsène Wenger yahawe atari ishimwe yagenewe na Perezida Weah, ahubwo ni mu rwego rwo gushimira Wenger  k’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere siporo muri Afurika ndetse no guha amahirwe abakinnyi babanyafurika.

George Weah  ni we mukinnyi wenyine  w’Umunyafurika watsindiye igihembo cya FIFA Ballon D’Or gihabwa umukinnyi wahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi ndetse n’icy’umukinnyi w’umwaka ku isi. George Weah  yatorewe kuyobora Liberia mu mwaka ushize wa 2017.

Perezida George Weah aha umudali w’icyubahiro umutoza Arsène Wenger

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger