AmakuruPolitiki

Armenia: Minisitiri w’intebe yeguye nyuma y’icyumweru kimwe ahawe izi nshingano

Serzh Sargsyan wari Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Armenia amaze kwegura ku nshingano ze, nyuma y’iminsi amagana n’amagana y’abaturage barigabije imihanda mu myigaragambyo yamusabaga ko yegura.

Abarwanya Minisitiri Sargsyan bamushinja kwizirika ku butegetsi kuva yatorerwa kuba Minisitiri w’intebe ku wa kabiri w’icyumweru gishize, inshingano yahawe nyuma y’imyaka ibiri ari perezida w’iki gihugu.

Serzh Sargsyan ushinjwa gushinga imizi ku gihugu cy’Uburusiya.

Itangazo uyu muyobozi yasohoye kuri uyu wa mbere ryagiraga riti” Ingendo ziri gukorwa mu mihanda zigamije kundwanya. Nshyize mu bikorwa ibyo munsaba”.

Iri tangazo ryasohowe, nyuma gato y’uko Nikol Pashinyan urwanya ubutegetsi bwa Armenia afunguriwe. Uyu mugabo yari yatawe muri yombi ku cyumweru nyuma y’ibiganiro byaje gupfa yagiranye na Sargsyan byatambukijwe kuri Televiziyo.

Uretse Pashinyan, hari n’abandi banya Politiki ndetse n’abandi 200 bigaragambyaga na bo bari bafashwe.

Imyigaragambyo yanageze mu murwa mukuru Yerevan.

 

Abicishije ku rubuga rwe rwa Internet Sargsyan yagize ati” Ndamenyesha abaturage ba Armenia…ko icyi ari cyo gihe cya nyuma nk’umuyobozi w’igihugu.”

“Nikol Pashinyan yavugaga ukuri. Njye nari mu makosa. Ibibazo biriho bifite ibisubizo byinshi, gusa nta na kimwe nzemera muri byo….ahubwo ndava mu biro bya Minisitiri w’intebe w’iki gihugu”.

Amagana n’amagana y’abaturage yaramukiye mu myigaragambyo.

 

Kuri uyu wa mbere, mu mihanda ya Armenia haramukiye imyigaragambyo y’abaturage, baririmbaga indirimbo zari ziganjemo izina Nikol, abandi bapepera ibendera ry’igihugu cya Armenia.

Nyuma baje kwiyungwaho n’abasirikare b’iki gihugu bemeye kurenga kuri gasopo Minisiteri y’ingabo z’iki gihugu yari yatanze yavugaga ko umusirikare wese uri bwivange muri iyi myigaragambyo ahanwa bikomeye.

Ingabo z’igihugu cya Armenia zifatanyije n’abaturage kwigaragambya.

Muri 2015 Abanya Armenia bakoze amatora ya kamarampaka ku mushinga w’itegeko rihindura uburyo bw’imiyoborere y’iki gihugu, aho ubutegetsi bwavanwe mu maboko ya Perezida wa Repubulika bugahabwa Minisitiri w’intebe.

 

Sargsyan yayoboye Armenia manda ebyiri zikurikiranya kuva muri 2008, muri 2013 yongera gutorerwa manda ya kabiri .

Amakuru avuga ko ubwo yatorwaga ku ncuro ya mbere muri 2008, amatora yakurikiwe n’imvururu zashamiranyije leta n’abatavuga rumwe na yo zikwagwamo abantu 8.

Abaturage bamushinja ko ntacyo akora ku mwuka mubi ukomeje kurangwa hagati ya Azerbaijan na Turukiya, ndetse igihugu cya Armenia kikaba cyugarijwe n’ubukene bukomeye.

Ubutegetsi bwe kandi bwakunze kunengwa ko bushinze imizi ku gihugu cy’Uburusiya kiyobowe na Vladimir Putin, nawe wahuje umyanya wa Perezida wa Repubulika n’uwa Minisitiri w’intebe mu rwego rwo kwizirika ku butegetsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger