AmakuruImyidagaduroUrukundo

 Ariel Wayz mu burakari bwinshi yashyize hanze amabanga ye na Juno Kizigenza (+AMAFOTO)

Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati y’abahanzi babiri b’abahanga bagezweho kandi baharawe na benshi mu Rwanda,Ariel Wayz ndetse na Juno Kizigenza.

Umuhanzikazi Ariel Wayz yemeye gushyira ibiganiro yagiranye na Juno Kizigenza bavuzwe mu rukundo bakaba batagicana uwaka, Ibi bikaba bije nyuma y’uko uyu muhanzi na we yari amaze gutanga nimero ye ya telefoni ku karubanda.

Inkuru y’urukundo rwabo imaze igihe yumvikana mu itangazamakuru, abantu bayihererekanya ku mbuga mpuzabantu. Gusa, hari abantu batayemera, bavuga ko ari uburyo bwo gushaka kuvugwa.

Ni ibintu byatangiye mbere y’uko uyu mukobwa asohora amashusho y’indirimbo ‘Away’, hari amashusho yabanje gusohoka asomana na Juno Kizigenza.

Mu mpera z’Ukuboza 2021, Ariel Wayz yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yatengushywe mu rukundo n’uwo yitaga umukunzi we.

Icyo yanditse agira ati “Gutenguhwa ntabwo bijya bishira, nibwiraga ko uyu atandukanye n’abandi ariko ndakeka naribeshye.”

Juno Kizigenza na we abinyujije kuri Instagram yaciye amarenga y’uko nta mukunzi agifite.

Ibintu byaje kuba bibi cyane ubwo Juno Kizigenza yarimo aganira n’abakunzi be Live kuri Instagram agatanga nimero ya Ariel Wayz.

Ariel Wayz yafashe agace gato k’aya mashusho agashyira kuri Twitter ye maze gaherekezwa n’amagambo agira ati “uhisemo gutanga nimero yanjye? Ni cyo gihe cyo kukwereka uwo ndiwe.(hari amagambo twakuyemo bitewe n’uko ari ibitutsi)”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’ubundi bugira buti “guceceka ntibyigeze biba ibintu byanjye.”

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, Ariel Wayz yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa bugaragaza intandaro y’ibibazo yagiranye na Kizigenza.

Ni ubutumwa bwuzuye uburakari no gusubizanya mu buryo bucecekesha undi.

Ubu butumwa bugaragaza ko babwandikiranye tariki 27 Ukuboza 2021, aho Ariel atangira abaza Juno Kizigenza aho aherereye undi akamusubiza ko yagakwiye kuba azi aho aherereye.

Bakomeza kuganira batongana, ariko Juno Kizigenza akamubwira gutuza no gucisha macye kuko ari mu bihe bya Noheli. Juno amubwira ko niba atemera ibisobanuro ari kumuha bakwiye gushaka umwanya bakaganira birambuye.

Gusa, Ariel amubwira ko abizi neza ko ari kumubeshya kuko yamenye ko ari kumuca inyuma n’umukobwa wo mu mahanga.

Ariel ati “Ese iyo wifashe ukambeshya umbwira ngo wagiye kuruhuka uri kumwe n’umuryango wawe i Nyamata, kandi mbizi neza ko atari ho uri utekereza ko ntazi ko uri i Gisenyi n’uwo mukobwa w’umu-Diaspora.”

Uyu mukobwa akomeza abwira Juno Kizigenza ko abizi neza ko yamukuye mu bantu ‘bareba snapchat’ atekereza ko azabura uko amenya amakuru ye.

Areil Wayz yumvikana avuga ko yamukunze ariko Juno we amukinishiriza umutima, kuko bisa nk’aho yamukoresheje ashaka kugira ngo akomeze avugwe mu ruganda rw’imyidagaduro.

Muri ubu butumwa Juno Kizigenza we ntabwo yigeze yemera ko ibyo ashinjwa ari byo cyane ko yavugaga ko nta kimenyetso uyu mukobwa afite, amusaba gutuza akagabanya uburakari.

Aba baombi bagiye baca amarenga y’urukundo cyane cyane mu mashusho y’indirimbo bagaragara bakina urukundo nko mu ndirimbo ’Away’ bakoranye na Birenze ya Juno Kizigenza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger