Ari muri Afurika, Kapiteni wa Tottenham imbeba yamuriye i kirenge
Gary Mabbutt wahoze ari myugariro wa Tottenham n’uw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, yavuze ko imbeba yariye igice cy’ikirenge cye ubwo yari asinziriye ari mu kiruhuko muri Afurika y’Epfo.
Mabbutt w’imyaka 57 y’amavuko, byatumye ahita afata indege asubira mu Bwongereza kubagwa icyo kirenge ndetse amara icyumweru mu bitaro nkuko yabitangarije mu kiganiro BBC Radio 5 live.
Uyu mugabo wakiniye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza imyaka 16, yavuze ko atigeze yumva ko iyo mbeba iri kurya ikirenge cye kubera ko arwaye indwara ya diyabete yo mu cyiciro cya mbere akaba ari gake yumva ibibera mu birenge bye.
Yavuze ko hashize ibyumweru bitandatu iyo mbeba imuriye ku kirenge. Iyi mbeba yamuriye ubwo yari yasuye umukobwa we ukora muri pariki y’igihugu yo muri Afurika y’Epfo ya Kruger National Park.
“Nari nagiye kuryama nuko nijoro imbeba iza mu cyumba nari ndyamyemo, yurira ku gitanda nuko ifata icyemezo cyo kuguguna ikirenge cyanjye. Yaciye umwobo munini ku ino ryanjye, igera ku igufa, indya no mu bworo bw’ikirenge. Yabanje kurya igikumwe cy’umukobwa wanjye mu kindi cyumba, nuko aza aho nari ndyame ati, ‘Papa, hari ikintu cyandiye’. Iyo uri muri Afurika, uba ubundi wumva ko waribwa n’inzoka n’ibinyamunjonjorerwa gusa.” Gary Mabbutt atekerereza umunyamakuru uburyo imbeba yamugugunnye ikirenge.
Mabbutt yakomeje avuga ko hashize nk’isaha, yumvise arumwe ku gikumwe ubwo yari aryamye, nuko abona n’ikirenge cye cyuzuye amaraso. Mabbutt yavuze ko na n’ubu agicyenera kujya ku bitaro buri munsi kwivuza ibikomere yatewe ni yo mbeba yo muri Afurika y’Epfo.
Yongeyeho ko inshuro zirindwi ku munsi yitera umusemburo w’isukari mu mubiri, ndetse agapimisha amaraso ye inshuro 10 ku munsi.