Ari Imana , abaganga n’abayobozi ni bande bahashya Coronavirus ? Hari abafashwe basengera mu rugo
Abenshi iyo bagiye kwigisha ijambo ry’Imana mu materaniro, bahera ku bitekerezo byo muri bibiliya ndetse n’ahandi , na Teradignews hari igitekerezo yifuje guheraho .
Umugabo yatangaje ko Imana yamuhanuriye ko hagiye kuba umwuzure , koko biraba, ariko yanga guhunga avuga ko Imana ye iramukiza , inzu yarimo yuzura amazi abantu baramwinginga ngo nahunge , anangira umutima avuga ko Imana ye iramukiza, leta izana indege ngo imutabare aratsemba ati Imana yanjye irankiza , uyu mugabo yarapfuye ageze mu ijuru abaza Imana ati ” Ko utantabaye ?” iramubwira ngo nakoherereje ubufasha urabwanga .
Ibi sibyo tugiye kugarukaho , ahubwo muri ibi bihe Coronavirus yugarije Isi hari abiringiye Bibiliya abandi bakavuga ko Imana yakoze ibyayo ikoherereza abatuye Isi Abaganga , imiti ndetse n’abayobozi.
Iyi Coronavirus ni icyorezo cyandura , mu rwego rwo kugikumira , abantu barashishikarizwa kwirinda ahantu hahurira abantu benshi , kugira isuku bakaraba intoki n’ibindi.
Ibi tuvuze haruguru ni byo byatumye ibikorwa bihuza abantu benshi nkubukwe, gusenga mu materaniro , inama , ingendo zitari ngombwa byose bihagarikwa.
Abameze nka wa mugabo twavuze mu gitekerezo twatangiranye inkuru yacu bari gutabwa muri yombi .
Mu Karere ka Musanze mu ntara y’amajyarugu,Abakirisitu 29 bo mu matorero atandukanye batawe muri yombi nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda agamije gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iyi minsi.
Mu gihe ibihugu byo hirya no hino ku Isi bikomeje guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus [COVID19], hari zimwe mu ngamba zikomeje gushyirwaho hagamijwe kwirinda no kurwanya iki cyorezo gikomeje kuyogoza Isi yose.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu zashyizeho amabwiriza arimo kuba abanyarwanda barasabwe kwirinda guhurira ahantu ari benshi.
Mu hantu hahurira abantu benshi habujijwe harimo n’insengero, amashuri, ndetse kuri ubu n’utubari twashyiriweho amasaha tutagomba kurenza tugifunguye.
Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Musanze zafashe abantu 29 basengeraga mu ngo zabo barenze kuri aya mabwiriza.
Mu bafashwe harimo batatu bo mu Itorero ry’Abadivandintisiti b’Umunsi wa Karindwi bafatiwe mu rugo rw’Umupasiteri witwa Gatunguru Elias utuye mu Murenge wa Gatagara.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Rugigana Alexis yavuze ko hari inama n’amabwiriza yashyizweho n’inzego zibishinzwe ari nayo mpamvu abarenga kuri ibyo bagomba kubihanirwa.
CIP Rugigana yasabye inzego z’ibanze gukomeza gukorana na polisi kugira ngo ibyemezo bya Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu byubahirizwe.
Kugeza ku wa Gatanu Ministieri y’Ubuzima yatangazaga ko abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda ari 17.