Argentine yashyizeho indangamuntu zifite umwanya wabatiyumva nk’abagabo cyangwa abagore
Uko Isi igenda Iterimbere ninako hagenda haduka imyumvire mishya y’abantu bayituye ahanini usanga iganisha kuburenganzira bw’ikiremwamuntu nubwo hari abandi babibona ukundi.
Mu gihugu cya Argentine Leta yashyizeho indangamuntu nshya zifite umwanya uzajya wuzuzwa n’abantu batiyumva nk’abagabo cyangwa abagore.
Argentine yavuguruye irangamuntu itangwa n’icyo gihugu, ishyiraho umwanya wa gatatu uzajya ukoreshwa n’abantu batiyumva nk’abagore cyangwa abagabo, ibi bizwi nka nka ‘non-binary’.
Perezida wa Argentine, Alberto Fernández yavuze ko nta burenganzira igihugu cye gifite bwo kubuza umudendezo abantu bafite ukundi biyumva.
Argentine kandi yari iherutse gutora itegeko ryemerera abagore gukuramo inda mu gihe babyifuje. Ibindi bihugu bisanzwe bitanga ubu burenganzira ku ndangamuntu zabyo birimo u Buhinde, Canada na Nouvelle-Zélande.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro