AmakuruAmakuru ashushye

Areruya Joseph yegukanye igihembo mu gace ka nyuma ka Tour de France U 23

Areruya Joseph yegukanye igihembo cy’umukinnyi uhatana kurusha abandi mu gace ka nyuma ka Tour de France y’abari munsi y’imyaka 23 , isiganwa ritoroheye abakinnyi b’abanyarwanda bari baryitabiriye bwa mbere.

Mu gace ka nyuma kavaga ahitwa Val d’Isère kajya i Saint Colomban des Villards Col du Glandon  ahantu hri hafite intera ya kilometero 150.8 kakinwe kuri iki Cyumweru, niko  Areruya Joseph yakuyemo iki gihembo cy’umukinnyi uhatana kurusha abandi muri iri siganwa.

Muri rusange Areruya Joseph yasoje  ari uwa 73 na ho Mugisha Samuel uheruka kwegukana Tour du Rwanda aba uwa 76 mu bakinnyi 124 babashije gusoza iri siganwa ryatangiwe n’abakinnyi 156. Isiganwa ryegukanywe na Pogačar Tadej ukomoka muri Slovenia akurikirwa n’Umuholandi Arensman Thymen mu gihe Mäder Gino ukomoka mu Busuwisi yabaye uwa gatatu.

Muri iri siganwa mu bakinnyi  batandatu  bari bahagarariye u Rwanda, bane muri bo barimo Munyaneza Didier, Hakiruwizeye Samuel, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Manizabayo Eric bavuyemo ku munsi wa gatatu wirushanwa.

Areruya Joseph wegukanye igihembo cy’umukinnyi uhatana kurusha abandi mu gace ka nyuma ka Tour de France y’abari munsi y’imyaka 23
Twitter
WhatsApp
FbMessenger