Areruya Joseph yagarutse mu Rwanda kwitabira shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare.
Umukinnyi w’umunyarwanda usiganwa ku magare Areruya Joseph kuri ubu wabigize umwuga akaba akina muri Delko–Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye aho aje kwitabira shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare .
Ku italiki ya 23 na 24 Kamena hateganyijwe gutangira shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare ikaba izakinwa mu byiciro bibiri, aribyo Gusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye (Individual Time Trial) no gusiganwa mu muhanda ‘Road Race’. Umukinnyi uzaryegukana usibye ibindi bihembo azahebwa azanahembwa gukina amasiganwa yose uyu mwaka yambaye umwenda uriho ibendera ry’u Rwanda bigaragaza ko arusha abandi muri iki gihugu.
Areruya Joseph w’imyaka 22 akigera i Kigali yavuze ko yiteguye gukina neza agatsinda aribyo bimuzanye ndetse akaba azanafata akanya k’akaruhuko agasura inshuti n’abandimwe nyuma y’igihe kingana n’ amezi abiri akina amasiganwa i Burayi.
Gahunda ya Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magara iteye itya. Kuwa gatandatu tariki 23 Kamena 2018, Abagabo basasiganwa n’isaha “Individual Time Trial” banyuze (Nyamata – Ramiro – Nyamata) ku ntera ireshya na 41.8 Km Abagore n’ingimbi bo bazsiganwa n’isaha “Individual Time Trial” banyuze mu mihanda ya (Nyamata – Mbyo – Nyamata) ku ntera ireshya na 25 Km.
Ku Cyumweru taliki ya 24 Kamena 2018 kuru hande rw’Abagabo bazasiganwa mu muhanda “Road Race” bazanyura kuri Stade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga-MTN Center-RDB-Airtel-Stade Amahoro inshuro 12, ku ntera ya 150Km. Ingimbi nazo zizanyura muri uwo muhanda inshuro 8 bingana na kilometero 100 naho abagore bahanyure inshuro 6 bingana na kilometero 75 Km gusa.