Amakuru ashushyeImikino

Areruya Joseph yafashe umwanya wa 14 ku isi mu gusiganwa ku magare

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi UCI, Umunyarwanda Areruya Joseph yafashe umwanya wa 14 ku rutonde rw’abakinnyi bakomeye ku isi ndetse anafata n’umwanya wa mbere mu bakinnyi bakomeye ku mugabane wa Afurika.

UCI igaragaza ko uyu musore ukomoka mu karere ka Kayonza yazamutseho imyanya 105 yose mu bari munsi y’imyaka 23, ibi bikaba bishyira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku mwanya wa kabiri ku mugabane wa Afurika, nyuma ya Eritrea ndetse no ku mwanya wa 41 ku isi.

Areruya Joseph kimasa ku myaka 22 yonyine, ni umwe mu bakomeje kwesa imihigo mu mukino wo gusiganwa ku magare, kuko kuva yatwara Tour du Rwanda mu mwaka ushize atahwemye kurushaho gukomeza kubaka ibigwi.

Uyu musore kandi yatwaye umudari wa zahabu incuro ebyiri muri shampiyona nyafurika mu gusiganwa ku magare, ibi bikaba byaraje byiyongera kuri La Tropicale Amissa Bongo yatwaye nk’umunyafurika wa kabiri mu mateka, cyo kimwe na Tour de l’Espoir yatwariye mu gihugu cya Cameroun.

Nta gushidikanya rero ko ibi bigwi yubatse mu gihe kitageze ku mwaka byamuhaye amanota menshi amushyira ku rwego ariho ku ruhando rw’isi magingo aya.

Muri rusange rero Areruya ayoboye abanyonzi bose bo ku mugabane wa Afurika haba mu kiciro cy’abari munsi y’imyaka 23 ndetse n’abayirengeje. Uyu  musore w’umunyarwanda akurikiwe n’umunya Eritrea Ghebreigzabhier Werkilul Amanuel wegukanye shampiyona Nyafurika yaberega hano mu Rwanda,  agakurikirwa Ku mwanya wa gatatu na  Lagagab Azzedine w’umunya Algeria.

Mu bandi bakinnyi b’Abanyarwanda bashoboye kwitwara neza harimo Nsengimana Jean Bosco uhagaze ku mwanya uwa karindwi muri Afurika, na ho Ndayisenga Valens akaba uwa 16.

Uwizeye Jean Claude ni uwa 23, Gasore Hategeka ni uwa 30, mu gihe Didier Munyaneza yazamutseho imyanya 152 akaba uwa 30.

Dore uko abakinnyi bakurikirana ku ruhando mpuzamahanga.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger