Areruya Joseph akomeje kubaka amateka mu Rwanda ku mukino wo gusiganwa ku magare
Areruya Joseph yanikiye bagenzi be muri shampiyona y’igihugu mu mukino w’amagare yabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2018 mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba.
Uyu musore ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Delko–Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa yanikiye abandi basiganwaga ku ntera y’ibirometero 41,5Km abasiga akoresheje iminota 54 n’amasegonda 38.
Areruya Joseph wari uri ku igare rifite agaciro ka Miliyoni 15 abashije gutsinda agace ka mbere ka shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare , agace kar ako gusiganwa n’igihe bizwi nka (Individual Time Trial).
Uretse Areruya mu bakobwa Jacqueline Tuyishimire ukinira ikipe ya benediction Club y’I Rubavu niwe wasize abandi muri aka gace akoresheje iminota 41 n’amasegonda 39. Mu cyiciro cy’ingimbi Uhiriwe Byiza Renus ukinira Muhazi Cycling Club niwe waje imbere mu gace bakinnye mu guusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye (Individual Time Trial).
Ku munsi w’ejo ku Cyumweru nabwo abasiganwa bazakomeza, aho kuruhande rw’Abagabo bazasiganwa mu muhanda “Road Race” bisanzwe bakazanyura kuri Stade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga-MTN Center-RDB-Airtel-Stade Amahoro inshuro 12, ku ntera ya 150Km. Ingimbi nazo zizanyura muri uwo muhanda inshuro 8 bingana na kilometero 100 naho abagore bahanyure inshuro 6 bingana na kilometero 75 Km gusa.