Imikino

APR inaniwe gutsinda Miroplast ngo ifate umwanya wa kabiri muri shampiyona

Ikipe ya APR FC inganyije 0-0 na Miroplast mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere AZAM Premier league, binayibuza amahirwe yo gufata umwanya wa kabiri muri iyi shampiyona ikomeje kuyoborwa na Kiyovu SC.

APR yagiye mu kibuga izi neza ko gutsinda uyu mukino birayiha amahirwe yo guhita kuri AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri muri iyi shampiyona n’amanota 22.

Mu gihe iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari gutsinda uyu mukino yari kugira amanota 23 ku mwanya wa kabiri, igasigara irushwa na Kiyovu ya mbere inota rimwe, mbere y’uko iyi kipe yo ku Mumena ihura na Police mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona.

APR yagiye muri uyu mukino abantu bose bayiha amahirwe yo kwegukana amanota atatu ku buryo bworoshye, bijyanye n’ibibazo by’ubukene bivugwa muri Miroplast ndetse n’uko amakipe yombi yari yitwaye mu mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona.

Ikipe ya APR yari ifite akanyamuneza yakuye ku mukino yatsinzemo mukeba wayo w’ibihe byose ari we Rayon Sports igitego 1-0, mu gihe Miroplast yo yari iherutse kunyagirirwa I Rubavu na Etincelles ibitego 6-0, ndetse ikaza no ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’amanota 8 yonyine.

Ikindi ikipe ya Miroplast yagiye gukina uyu mukino nta mutoza ifite, dore ko uwari umutoza wayo Muhire Hassan atandukaniye n’iyi kipe mu minsi ishize. Haniyongeraho kandi kubura ku kibugamu mikino imwe n’imwe.

Cyakora cyo ibi ntibyabujije abakinnyi b’iyi kipe kwihagararaho iminota 90 imbere ya APR FC ifite ibikombe 16 bya shampiyona y’u Rwanda, umukino ukarangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

Iyi kipe y’I Gikondo kandi yerekanye ko izi kwihagararaho imbere y’amakipe y’ibigugu, kuko APR ije yiyongera kuri Rayon Sports yanganyije n’iyi kipe igitego 1-1 na Kiyovu Sc yatsinzwe nay o 2-1, muri amwe mu makipe y’ibihangage yagiye ihagama.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 12 yabaye

Mukura VS 1-1 Marines

Fc Sunrise Fc 1-1 Amagaju Fc

Bugesera Fc 0-0 Etincelles

Kugeza ubu Kiyovu Sports ni yo iza ku mwanya wa mbere n’amanota 24, ikurikiwe na AS Kigali na 22, mu gihe APR ari iya gatatu n’amanota 21.

Imikino y’umunsi wa 12 izasozwa ku munsi w’ejo Gicumbi yakira Rayon Sports, mu gihe Espoir izakira Musanze I Rusizi.

N’ubwo djihad Bizimana yari yagarutse, ntacyo yafashije ikipe ye muri uyu mukino.
11 ba APR babanje mu kibuga.
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Miroplast.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger