APR FC yumvikanye n’abakinnyi 13 bagomba gusimbura 16 yirukanye
Nyuma yo gusezerera abakinnyi 16, ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’abandi 13 b’Abanyarwanda, kugira ngo baze kuyifasha mu mwaka utaha w’imikino.
Mu gitondo cy’ejo ku wa gatanu ni bwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yasezereye abakinnyi 16, inatiza abandi bane mu kipe ya Marines FC. Abakinnyi batandukanye na APR FC barimo abanyezamu Kimenyi Yyves na Ntaribi Steven, ba myugariro Niragira Ramadhan, Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel, Rukundo Dennis na Rugwiro Herve.
Abakina mu kibuga hagati basezerewe ni Mugiraneza Jean Baptiste Migi wahoze ari Kapiteni wa APR FC, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude, Nshuti Dominique Savio, Ntwari Evode, Nsengiyumva Moustapha na Sekamana Maxime ndetse na rutahizamu Bigirimana Issa wamaze kumvikana na Young Africans.
Abakinnyi bane batijwe muri Marines FC harimo Songayingabo Shaffy, Itangishaka Blaise, Nshuti Innocent na Nkinzingabo Fiston. Ni mu rwego rwo kubafasha kuzamura urwego rwabo.
Nyuma yo gucisha umweyo muri bariya bakinnyi, APR FC yamaze kumvikana n’abakinnyi 13 mu rwego rwo gusimbuza abamaze gutandukana na yo.
Abakinnyi bamaze kumvikana na APR FC barimo Abanyezamu Rwabugiri Omar wahoze akinira Mukura VS na Ahishakiye Hertier wa Marines FC. Aba biyongera kuri Ntwari Fiacre warokotse mu bazamu batatu APR FC yari ifite.
Mu bakina inyuma bamaze kumbvikana na APR FC, harimo Manzi Thierry wakiniraga Rayon Sports, Mutsinzi Ange Jimmy bakinanaga, Niyomugabo Claude wa AS Kigali, Niyigena Clement wa Marines FC, Rwabuhihi Aime Placide wa Kiyovu cyo kimwe na Rurangwa Amos wa AS Kigali. Aba biyongera kuri Buregeya Prince, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel barokotse mu birukanwe.
Mu bakina hagati mu kibuga bivugwa ko bumvikanye na APR FC, harimo Niyonzima Olivier Sefu, Nkomezi Alexis wa Mukura VS na Mushimiyimana Mohammed wa Police FC. Aba bashobora kwiyongera kuri Niyonzima Ally na Butera Andrew basigaye muri APR FC.
Ba rutahizamu bavugwa harimo Nizeyimana Djuma wa Kiyovu na Ishimwe Kevin wa AS Kigali, bakaba bashobora kwiyongera kuri Hakizimana Muhadjiri (mu gihe yaba atagiye), Byiringiro Lague, Sugira Ernest, Danny Usengimana na Mugunga Yves.
Icyemezo cyo kwirukana abakinnyi hafi ya bose ba APR FC, cyaje gikurikira umusaruro mubi iyi kipe yagize mu mwaka w’imikino ushize, cyane mu mikino ya nyuma isoza shampiyona ndetse no mu gikombe cy’amahoro. Hanakubitiraho gusezererwa muri CAF Champions league byibura itanarenze ijonjora ry’ibanze.
Hanakubitiraho ikibazo cy’imyitwarire mibi yo hanze y’ikibuga yagiye ivugwa kuri bamwe muri aba bakinnyi basezerewe. Urugero rwiza ni umuzamu Kimenyi Yves.