APR FC yihoreye kuri Kiyovu Sports ihigika Mukeba wayo Rayon Sports
Ikipe ya APR FC inyagiye Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier league, ihigika Rayon Sports ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 37.
Ibitego bya Aimable Nsabimana ku munota wa 17 w’umukino, Issa Bigirimana ku munota wa 51 ndetse na Muhadjiri Hakizimana ku munota wa 72 ni byo bifashije APR FC kwihorera kuri Kiyovu Sports yari yayitsindiye ku Mumena igitego 1-0 mu mukino ubanza wa shampiyona.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali waranzwe n’imbaraga nke mu kibuga hagati, ku ruhande rwa Kiyovu Sports yaburaga kapiteni wayo Kakule Mugheni Fabrice, byatunye igorwa cyane no hagati ha APR hari hagarutse Djihad Bizimana.
Izi ntege nke zo hagati mu kibuga ni zo zahaye APR icyanzu cyo kotsa igitutu Kiyovu, iza no kuyibonamo igitego cya mbere ku munota wa 17, gitsinzwe na Nsabimana Aimable ku mupira wari uvuye muri koruneli yari itewe na Djihad Bizimana.
Kiyovu ikimara gutsinda iki gitego yashyize igitutu ngo ikishyure, gusa ikagorwa na ba myugariro ba APR bari barangajwe imbere na Herve Rugwiro ndetse na Aimable Nsabimana, byanatumye igice cya mbere cy’umukino kirangira APR ifite 1-0.
Nyuma y’iminota itandatu igice cya kabiri gitangiye, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku mupira yari ahawe na Emmanuel Imanishimwe, birangira uyu musore bita Walcott atsinze igitego cyoroshye cyane n’umutwe.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 71, ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjiri wahise wuzuza ibitego bitanu amaze gutsinda muri shampiyona y’uyu mwaka.
Iki gitego cyakurikiwe no gucengwa ku ruhande rwa Kiyovu Sports, APR ihererekanya byo kwishimisha kuko akazi kose yasaga n’aho yakarangije.
Ibi bitego byafashishe APR FC kwambura Rayon Sports umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 37, ikaba irushwa inota rimwe na AS Kigali ya mbere ifite amanota 38.
Mu wundi mukino wabaye, Bugesera yatsinze 2-0 Miroplast, inahita ifata umwanya wa 07 n’amanota 27.