AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yerekanye abakinnyi bashya, abatoza n’umunyamabanga mukuru (Amafoto)

Kuri uyu wa 02 Kanama 2019, ikipe ya APR FC yakoze  igikorwa cyo gutangaza ku mugaragaro abatoza bashya iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino utaha, ndetse n’abakinnyi bashya yamaze gusinyisha muri iyi mpeshyi.

Ni igikorwa cyabereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali aho APR FC isanzwe ifite ikivcaro.

Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi  yerekanwe nk’umutoza mukuru wa APR FC, akaba agomba kungirizwa na mwene wabo witwa Bekraoui Nabiyl. Aba bombi baje gusimbura Umunya-Serbia Zlatko Krmpotic n’Umunyarwanda Jimmy Mulisa bamaze kwerekwa umuryango.

Uretse umutoza mukuru n’umwungiriza we, hanerekanwe Mugabo Alex ugomba gutoza abazamu ba APR FC mu myaka iri imbere. Uyu mugabo wahoze atoza abazamu ba Mukura VS, yasimbuye Mugisha Ibrahim wamaze kubona akazi mu kipe y’igihugu ya Uganda.

Ni mugihe Lt. Col Silvestre Sekaramba we yerekanwe nk’umunyamabanga mushya w’ikipe ya APR FC, asimbuye Kalisa Adolfe Camarade wamaze kwamburwa izi nshingano.

Biteganyijwe ko APR FC ikora imyitozo kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru, mu rwego rwo kwitegura imikino ya gisirikare iteganya kwitabira mu cyumweru gitaha. Ni mikino izabera i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Mohammed Adil Erradi na Bekraoui Nabiyl berekanwe nk’abatoza bashya APR FC.
Mugabo Alex yerekanwe nk’umutoza mushya w’abazamu ba APR FC asimbuye Mugisha Ibrahim.
Lt. Col Silvestre Sekaramba ni we munyamabanga mushya wa APR FC.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger