AmakuruImikino

APR FC yavuze ku byo ishinjwa byo gutiza abakinnyi bayo Marine FC gusa ngo itamanuka

Hari amakuru avuga ko ikipe ya APR FC itiza abakinnyi bayo ikipe ya Marine FC gusa kugira ngo itamanuka mu cyiciro cya kabiri,kuko zombi ari amakipe ya gisirikare.

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR F.C bwanyomoje aya makuru , aho Chairman wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yatangaje ko abavuga ibyo ari abirengagiza nkana ukuri bazi.

Ati “APR F.C mu mikoranire myiza n’andi makipe, dufite izo duha Abakinnyi twareze ndetse izindi harimo na Marine F.C tukazitiza, niba mutari mubizi kuko izindi mutazivuga.”

Yakomeje yibutsa ko mu bihe bitandukanye APR F.C yatije Rayon Sports Abakinnyi 03: barimo Sugira Ernest na Niyigena Clement na Mitima Isaac myugariro igenderaho ubu warerewe muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Usibye Rayon kandi, Gorilla F.C yatijwe abakinnyi batandukanye barimo n’abayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere bakanayifasha kutamanuka, ndetse ubu bamwe mu nkingi ya mwamba iyi kipe yubakiyeho ni intizanyo, abandi ni abo ifite bya burundu ariko baravuye mu ikipe ya APR F.C. Aha twavuga nka Uwimana Emmanuel, Sindambiwe Protais n’abandi.

Chairman wa APR F.C kandi yasabye ko abavuga ko ikipe ayobora itiza Abakinnyi badakwiye kwibagirwa ko na Gasogi United F.C yagiye itizwa Abakinnyi mu bihe bitandukanye, ubu ikaba iri mu makipe ahatana kandi afite n’amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Usibye abo kandi, Mukura VS&L nayo yagiye itizwa Abakinnyi mu bihe bitandukanye, abaheruka bakaba ari Mariza Innocent na Kenese Armel yatijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Chairman wa APR F.C yakomeje yibutsa abavuga ku byo gutiza Abakinnyi kwa APR F.C, ati niba baba bagamije kuyinenga, ntibagahinire kuri Marines F.C gusa, ati “uretse ko muri Football ku Isi hose, gutizanya abakinnyi si ibyo mu Rwanda cyangwa APR F.C gusa. Ndabashimiye.”

Kugeza ubu APR F.C ifite Abakinnyi benshi b’intizanyo mu makipe atandukanye, hakaba n’abandi bagiye batizwa ariko bakananirwa kuzamura urwego rwabo ngo babone umwanya wo gukina muri iyi kipe y’ingabo bikarangira barekewe mu makipe batijwemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger