APR FC yatunguranye ku mukino wayihuje na Etincelles
Ikipe ya ya APR FC yahabwaga amahirwe menshi ku mukino wayihuje na Etincelles FC iheruka guha akazi umutoza Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni,yatunguranye ihagamwa n’iyi kipe y’i Rubavu banganya 0-0 mu mukino utarabereye igihe kuri stade Umuganda.
Ikipe ya APR FC imaze imikino 41idatsindwa,yatakaje amanota yayo ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino,ubwo yahuraga n’ikipe ya Etincelles FC mu mukino utarabereye igihe kubera ko ikipe ya APR FC yari mu marushanwa nyafurika.
Ntabwo Etincelles FC yahabwaga amahirwe kuko kugeza ubu nta kipe yari yatsinda ndetse yagiye muri uyu mukino imaze kunganya inshuro 2 mu mikino 7 ishize.
APR FC iheruka gusezererwa muri CAF Confederations Cup na RS Berkane ku bitego 2-1 mu mikino yombi,ifite ibirarane 3 imbere nyuma yo kunganya n’iyi Etincelles FC.
Kugeza ubu ifite amanota 10 mu mikino 4 mu gihe Kiyovu Sports ariyo ya mbere n’amanota 16 mu mikino 7.