APR FC yatsindiye Musanze i Kigali ikomeza kuyobora shampiyona y’u Rwanda
Umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda wahuzaga APR FC na Musanze FC, warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0 byayihesheje amanota atatu yatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda.
Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni umukino yaje gukina yombi yari aheruka kubona amanota atatu mu mikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona. APR FC yaherukaga gutsindira Amagaju i Nyagisenyi ibitego 2-1, mu gihe Musanze yo yari yatsindiye AS Kigali i Musanze igitego 1-0.
Umukino wo kuri uyu wa kane watangiranye no gusatira ku ruhande rwa APR FC, gusa iminota 20 ya mbere y’umukino irangira iyi kipe y’ingabo z’igihugu nta gitego yinjije mu izamu rya Musanze FC.
Ikipe ya Musanze na yo yatangiye gutinyuka, itangira kujya igerageza kurema uburyo bw’ibitego imbere y’izamu rya APR ryari ririnzwe n’umuzamu Ntwari Fiacre.
APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 45 w’umukino ibifashijwemo na Rusheshangoga Michel wifatiye icyemezo cyo kuzamukana umupira bikarangira awurekuriye mu izamu rya Ndayisaba Olivier wa Musanze FC.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Zlatiko yakoze impinduka avana mu kibuga Iranzi Jean Claude wahise uha umwanya Hakizimana Muhadjili.
Muhadjili uyu ntiyatinze kwerekana ko ari umukinnyi ngenderwaho muri APR FC kuko yahise ayitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 53, ku mupira yaherewe mu rubuga rw’amahina na Byiringiro Lague.
Abasore b’umutoza Ruremesha bakoze iyo bwabaga ngo babone byibura impozamarira, gusa birangira APR FC itabakundiye ko babona igitego mu izamu ryayo.
Amanota atatu APR FC yakuye kuri Musanze FC yayihaye ububasha bwo gukomeza kuyobora shampiyona y’u Rwanda n’amanota 41, ikaba irusha Mukura VS iyikurikiye amanota ane. Iyi Mukura VS igomba kwisobanura na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona uzabera i Huye.
Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa kane; Gicumbi FC yatsindiye Sunrise i Gicumbi igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Okenge Lulu Kevin.
[team_standings 32825]