APR FC yatangiye imyitozo yagaragayemo na Sugira Erneste
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa kabiri, Abakinnyi ba APR FC batangiye imyitozo itegura shampiyona y’uyu mwaka iri hafi gutangira, nyuma y’ibyumweru birenga bitatu bari bamaze bari mu kiruhuko.
Ni imyitozo yabereye i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera umwiherero. Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi 16 gusa, hatarimo abakinnyi bamenyerewe muri iyi kipe bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi mu mwiherero utegura umukino w’ijonjora ry’iggikombe cya Afurika izahuramo na Cote d’Ivoire, ndetse na Aimable Nsabimana wamaze gutandukana n’iyi kipe.
Mu bitabiriye iyi myitozo, harimo Rutahizamu Sugira Erneste wari umaze igihe kirekire yaravunitse, na Mirafa Nizeyimana wageze muri iyi kipe muri uyu mwaka akubutse muri Police FC.
Mirafa aganira n’urubuga rw’ikipe ya APR, yavuze ko yishimiye kuba agiye gukomereza urugendo rwe muri iyi kipe, anatangaza ko yakiriwe neza na bagenzi be yahasanze.
Ati” APR n’ikipe igira intego, intego zayo ni ibikombe, rero nanjye ndishimye cyane kuba ndi mu ikipe ifite intego, ngomba gukora cyane ndetse no gufatanya n’abagenzi banjye nsanze muri APR FC kugira ngo tugere ku ntego z’ikipe.”
Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league iraza gukomeza imyitozo ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu ku kibuga cy’i Shyorongi.