APR FC yanyomoje amakuru avuga ko yirukanye Hakizimana Muhadjiri
Kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Mutarama 2019, hakwirakwijwe amakuru ku mbugankoranyambaga avuga ko ubuyobozi bw’ikipe ya APF FC bwateranye bwiga ku myitwarire y’abakinnyi ndetse n’abayobozi hakanzurirwamo ko Hakizimana Muhadjiri yirukanwe burundu muri iyi kipe.
Ibi byahuriranye n’uko hari hamaze ibyumweru bibiri havugwa kutumvikana hagati y’umutoza Jimmy Murisa n’uyu rutahizamu, akaba ariyo nkomoko y’amakuru yasakajwe avuga ko uyu mukinnyi yamaze gutandukana na APR FC yirukanwe.
Ubuyobozi bwa APR FC bwavuguruje aya makuru yari amaze gusakara ku mbugankoranyambaga, buvuga ko amakuru yatangajwe ari ibinyoma ndetse ko n’inama yavuzwe ko yabaye ntayo ari iyahimbwe n’umuntu watangije bwa mbere gusakaza iki kinyoma.
Mu bwumvikane buke bumaze igihe buri hagati ya Jimmy Murisa na Hakizimana Muhadjiri, bwatumye uyu mutoza afata icyemezo cyo kumara imikino ibiri atamukoresha amushinja ko nta mbaraga ndetse n’umutima agishyira mu kazi ke.
Gusa yongeye kugaruka mu kibuga mu mpera z’icyumweru gishize ubwo APR FC yatsindaga Espoir FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yemeje ko ibyavuzwe ari ibihuha kuko uyu mukinnyi akomeje imyitozo n’abandi bitegura guhangana na Police FC ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 mu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona.
Kazungu yagize ati “Amakuru y’ibihuha yakwiriye avuga ko APR FC yirukanye umukinnyi wayo Muhadjiri Hakizimana ntabwo ariyo. Ni umukinnyi ugifite amasezerano kandi ukomeje akazi ke nk’uko abisabwa. Nta nama yateranye ni amakuru yaremwe tutazi aho yavuye.”