AmakuruImikino

APR FC yanyagiye Giticyinyoni, umuzamu wayo atsinda igitego

Umukino wo kwishyura wa 1/16 wahuzaga APR FC na Giticyinyoni warangiye APR iyinyagiye ibitego 9-0 harimo n’icy’umuzamu Ntaribi Steven, binatuma iyi kipe y’ingabo z’igihugu igera muri 1/8 cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 13-1.

Muri uyu mukino utarakiniwe igihe bitewe n’amarushanwa nyafurika APR FC yarimo, APR yatangiye yotsa igitutu Giticyinyoni inabasha kubona igitego hakiri kare cyane kuko ku munota wa 7 w’umukino Blaise Itangishaka yahise afugura amazamu.

Itangishaka Blaise watsinze igitego cya mbere.

Ku munota wa 19 APR yongeye kunyeganyeza incundura ibifashijwemo na Maxime Sekamana, Blaise Itangishaka yongera gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 27, mbere y’uko Onesme Twizerimana aterekamo igitego cya kane ku munota wa 30 w’umukino.

Nyuma y’iminota 3 APR itsinze igitego cya kane, Amran Nshimiyimana yongeye gutsinda ikindi gitego, biba bibaye 5-0 ari na byo byarangije igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igitutu APR yatangiranye igice cya kabiri, cyatumye iyi kipe yo ku cy’Inyoni yitsinda igitego cya gatandatu, mbere y’uko Ntaribi Steven wari urinze izamu rya APR aterekamo igitego cya karindwi kuri penaliti, binatuma yinjira mu bazamu bake bagiye batsinda ibitego.

Igitego cya munani cya APR cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, mu gihe icya cyenda ari na cyo cyanyuma cyaje gutsindwa na Onesme Twizerimana.

Ibi bitego 9-0 byaje byiyongera kuri 4-1 APR yari yatsindiye ku Giti cy’Inyoni mu mukino ubanza binatuma isezerera iyi kipe ku giteranyo cy’ibitego 13-1.

Muri 1/8 cy’irangiza APR igomba gucakirana na La Jeunesse, mu mukino ugomba gukinwa ku wa 3 Mata.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC.
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Giticyinyoni.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger