AmakuruImikino

APR FC yamaze kubona umusimbura w’umutoza Zlatko utarigeze yemeza abafana

Ikipe ya APR FC yamaze kugira Adil Mohammed umutoza wayo mushya, akaba aje gusimbura Umunya-Serbia Zlatko Krmpotic utarigeze ataha mu mitima y’abakunzi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Adil Mohammed Erradi, ni umutoza ukomoka mu gihugu cya Maroc watoje amakipe atandukanye, harimo n’igihangage Raja Casablanca cy’iwabo.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yasinye amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza APR FC, ikazajya imuhemba akayabo ka 18,000,000Rwf ku kwezi. Ni amasezerano ashobora kongerwa mu gihe icyo ari cyo cyose azaba atanze umusaruro yitezweho.

Mu byo uyu mutoza wavukiye mu Bubiligi yasabye APR FC, harimo ko agomba kwizanira umwungiriza ndetse aza no kubyemererwa. Bisobanuye ko Jimmy Mulisa kuri ubu uri gutoza APR FC agomba kugirwa umutoza wa gatatu.

Adil Mohammed Erradi afite imyaka 40 y’amavuko, akaba yaratoje amakipe atandukanye yiganjemo ay’abana mu gihugu cy’u Bubiligi. Mu makipe uyu mutoza yatoje, harimo Racing club de Scaarbeek y’abato. Iyi kipe yo mu Bubiligi yayitoje hagati ya 2006 na 2011.

Uyu mutoza yanatoje ikipe yitwa FC Brussels hagati ya 2011 na 2013, nyuma agirwa directeur sportif wayo.

Muri 2016 yatozaga ikipe yo muri Ghana yitwa Bechem United, ayivamo muri 2017 yerekeza muri Raja Casablanca aho yatokoraga nk’umutoza wungirije.

Mohamed Erradi yanabaye umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc, aho yari umuyobozi ushinzwe guteza imbere impano z’abakiri bato muri iri shyirahamwe.

Akazi kamutegereje muri APR FC harimo ko agomba gutwara igikombe cya shampiyona n’icy’amahoro, mu rwego rwo gufasha iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuzahagararira igihugu mu mikino nyafurika. Ni nyuma y’uko umwaka w’imikino ushize wayibereye imfabusa kuko nta gikombe na kimwe yigeze iwutwaramo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger