APR FC yamaze gusesekara i Bamako muri Mali
Ku isaha ya saa 14H00 zo muri Mali, ari zo saa 16H00 zo mu Rwanda, nibwo ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederations Cup yari igeze i Bamako muri Mali aho igiye gukina na Djoliba mu mukino wa ubanza w’ijonjora rya kabiri.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ku isaha ya 01H45 ni bwo APR FC yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kanombe yerekeza muri Mali aho bahagurukanye n’indege ya Ethiopian Airlines.
Nkuko byari biteganyijwe ko bagera Bamako ku isaha ya saa 14H00 zo muri Mali, ari zo saa 16H00 zo mu Rwanda n iko byanagenze bagereyeyo igihe, mbere yo kujya kuri hotel mu rwego rwo kubanza kuruhuka no gufata amafunguro.
Nyuma yo kuruhuka, APR FC ikaba yakoze imyitozo yoroheje yo kunanura imitsi, mu gihe byitezwe ko uyu munsi aribwo bakora imyitozo ya nyuma mbere y’uko bahura na Djoliba, imyitozo iza kubera ku kibuga bazakiniraho. Amakuru aturuka i Bamako avuga ko abakinnyi bose bameze neza, gusa ngo bagowe n’ikibazo cy’ubushyuhe.
Umukino ugomba guhuza aya makipe yombi uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018 ku kibuga cya Modiba Keita giherereye mu mujyi wa Bamako.
Tubibutse urutonde rw’abakinnyi 18 abatoza bahagurukanye ndetse n’abatoza bose
Abazamu: Kimenyi Yves na Mvuyekure Emery
Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Ngabonziza Albert, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince na Nsabimana Aimable
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Nshuti Dominique Savio
Ba rutahizamu: Byiringiro Rague, Hakizimana Muhadjiri, Iranzi Jean Claude na Nshuti Innocent.
Abatoza:
Umutoza Mukuru: Ljubomir “Ljupko” Petrovic
Umutoza wungirije wa mbere: Moorage Radanovic
Umutoza wungirije wa kabiri: Jimmy Mulisa
Umutoza ushinzwe kongera ingufu abakinnyi: Didier Bizimana
Umutoza w’abazamu: Mugisha Ibrahim