APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Etincelles
Ikipe ya APR FC imaze iminsi itandatu i Rubavu yakoze imyitozo ya nyuma, mbere yo guhurira na Etincelles mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu.
Iyi kipe yageze i Rubavu ku wa kane w’icyumweru gishize, ihatwarira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup) itsinze Mukura Victory Sports ku wa Gatandatu, ihitamo kugumayo nyuma yo kwemeranya na Etincelles ko bazakina umukino wa Gicuti.
Uyu mukino wa Etincelles na APR FC uteganyijwe kubera kuri Stade Umuganda ku munsi w’ejo saa yine za mu gitondo.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu izakina uyu mukino idafite abakinnyi bayo 8 bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yagiye muri Guinea. Aba barimo Kapiteni Migi, Michel Rusheshangoga, Andrew Butera, Herve Rugwiro, Emmanel Imanishimwe, Ombolenga Fitina, Iranzi Jean Claude na Muhadjili Hakizimana.
Kuri gahunda y’umutoza mukuru Dr Petrović, nyuma y’uyu mukino izahita igaruka i Kigali ikomereze imyitozo i Shyorongi nk’ibisanzwe, mu rwego rwo kwitegura ikipe y’Amagaju bazahurira mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uteganyijwe kuba ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.