AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yakoze imyitozo ya mbere iri kumwe n’abatoza bayo bashya (Amafoto)

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya APR FC yakoze imyitozo yayo ya mbere, iri kumwe n’abatoza bashya berekanwe ku mugaragaro ku mugoroba w’ejo ku wa gatanu.

Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy’i Shyorongi aho APR FC isanzwe yitoreza, ikaba yari iyobowe n’umutoza mukuru Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi, umwungiriza we  Bekraoui Nabiyl ndetse n’umutoza w’abazamu, Mugabo Alex.

Imyitozo y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yitabiriwe n’abakinnyi 24 batarimo Niyonzima Ally wamaze gutandukana na yo, ikaba yamaze amasaha atatu.

APR FC ikomeje kwitegura imikino ya gisirikare itegayijwe kubera muri Kenya. Ni imikino izamara ibyumweru bibiri ibera ku butaka bw’iki gihugu. Biteganyijwe ko APR FC izahaguruka i Kigali yerekeza i Nairobi ku wa 11 Kanama.

Myugariro Buregeya Prince Aldo nyuma y’imyitozo.
Rutahizamu Lague Byiringiro mu myitozo ya APR FC.
Sugira Ernest mu myitozo ngororamubiri.
Rutahizamu Nshuti Innocent mu myitozo ya APR FC.
Umutoza mukuru wa APR FC ajya kuganiriza abakinnyi.
Umuzamu Rwabugiri Omar ahanganye na Djabel Manishimwe.
Rutahizamu Danny Usengimana mu myitozo ya APR FC.
Umuzamu wa kabiri Ntwari Fiacre mu myitozo ya APR FC.
Umutoza wungirije wa APR FC asangiza ku bumenyi Djabel Manishimwe.
Manishimwe Djabel na Imanishimwe Emmanuel bishyushya.
Myugariro Mutsinzi Ange na rutahizamu Nizeyimana Djuma bishyushya.
Mushimiyimana Mohammed mu myitozo ya APR FC.
Kapiteni Manzi Thierry mu myitozo y’ikipe ye.
Abazamu Rwabugiri Omar na Ahishakiye Hertier wavuye muri Marines mu myitozo.

 

Amafoto: @Ntare Julius, aprfc.rw

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger