APR FC yakoze ibititezwe itwara Rayon Sports igikombe cy’Intwari
Irushanwa ry’Intwari ryari rimaze iminsi ribera hano mu Rwanda ryasojwe ku mugaragaro, APR FC yisubiza igikombe nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma 1-0.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yaje muri uyu mukino ihabwa amahirwe make yo kwegukana igikombe, bitewe n’uko yari yaritwaye nabi mu mikino yabanje ugereranyije n’amakipe ya Rayon Sports na AS Kigali bari bahatanye.
Urugamba rwa APR FC rwabaye nk’urworoha ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu, nyuma y’itsikira rya AS Kigali yanganyije 1-1 na Etincelles bikanarangira ibuze amahirwe y’igikombe.
Icyari gisigaye kumenyekana kwari ukumenya uwegukana iki gikombe hagati ya APR FC yasabwaga gutsinda mukeba byonyine, na Rayon Sports yasabwaga gutsinda cyangwa ikanganya.
Umukino mu kibuga watangiye amakipe yombi asa n’ayigana, gusa APR iwinjiramo mbere itsinda igitego cya mbere ari na cyo cyashoje umukino. Ni igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio wari uhawe umupira mwiza na Issa Bigirimana.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Rayon Sports yari ku gitutu cyo kwishyura ntacyo yibwiye. Igikomeye iyi kipe yakoze, ni umutambiko Michael Sarpong yateye mbere yuko bajya mu kiruhuko.
Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri gahunda ari iyo kwishyura, gusa imikinishirize y’umutoza Jimmy Mulisa ikoma mu nkokora umukino wo guhererekanya Rayon Sports isanzwe ikina.
Abasore barimo Mugisha Girbelt na bo bagiye bagerageza kuremera uburyo bw’ibitego abakinnyi barimo Sarpong, gusa umuzamu Kimenyi Yves akaba ibamba.
Abasore barimo Issa Bigirimana wari wazonze ab’inyuma ba Rayon Sports na we yagiye agerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Rayon Sports, gusa umuzamu Mazimpaka akarokora ikipe.
Muri rusange APR FC itwaye iki gikombe yaherukaga muri 2018 ifite amanota atandatu, AS Kigali yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota atanu, Rayon Sports ku wa gatatu n’amanota ane, mu gihe Etincelles yashoje ku mwanya wa kane n’inota rimwe.