APR FC yakira Club Africain FC: Uko ibiciro byo kwinjira kuri stade bimeze
Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikomeje kwitegura Club Africain FC yo muri Tunisia bazahura mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League), yashyize hanze uko ibiciro bimeze ku bashaka kuzareba uyu mukino.
Ni umukino utegerejwe kubera i Kigali tariki ya 28 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kwinjira kuri uyu mukino itike ihenze cyane ni ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) ku bashaka kuzawureba bicaye mu myanya y’icyubahiro cyane (VVIP).
Kuri uyu mukino kandi , abazaba bicaye mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi 10 (10 000 Frw), ahandi hasakaye ni ibihumbi 5 (5000 Frw) mu gihe ahandi hose hadatwikiriye ari ibihumbi bibiri (2 000 Frw).
APR FC ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino mpuzamahanga wa CAF Champions League idafite umutoza wayo mukuru Petrovic wasezeye gutoza burundu, APR FC yabaye ihaye Jimmy Mulisa akazi ko gutoza iyi kipe, gusa na we ubu na we ari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gutoza umukino urahuza iki gihugu n’u Rwanda mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.
APR FC na Club Africain zaherukaga guhura muri 2011 muri CAF Champions League. Tariki 29 Mutarama 2011 APR FC yanganyije na Club Africain 2-2 i Kigali, umukino wo kwishyura uba tariki 04 Werurwe 2011 Club Africain itsinda APR FC 4-0. Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba tariki 4 Ukuboza 2018 muri Tunisa.