APR FC yafashe rutemikirere yerekeza I Bamako gucakirana na Djoliba
Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederations Cup yamaze guhaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018, yerekeza muri Mali aho igiye gucakirana na AC Djoliba de Bamako, mu mukino ugomba gukinwa kuri uyu wa gatatu.
Ku munsi w’ejo ku Cyumweru ku isaha ya saa 22:52′ nibwo ikipe ya APR FC yari igeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bahagera mbere y’amasaha abiri mbere y’uko indege igomba kubatwara ihaguruka ku isaha ya 1:45 zo kuwa 5 Werurwe.
Iyi kipe yahagurutse yerekeza mu gihugu cya Mali aho bahagurukanye n’indege ya Ethiopian Airlines. Biteganyijwe ko bagera Bamako muri Mali ku isaha ya saa 14:10′ ari na ho umukino uzabera.
Umukino ukaba uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018 ku kibuga cya Stade 26 Mars giherereye mu I Bamako, umurwa mukuru w’igihugu cya Mali.
Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 18 barimo abazamu 2, ba myugariro 7, abo hagati 5 ndetse n’abakina bataha izamu 4. Ikipe yahagurutse kandi ntirimo abakinnyi basanzwe bamenyerewe nka Sekamana Maxime, Onesme Twizerimana, Andrew Butera, n’abandi.
Cyakora cyo Iranzi j. Claude na Nshuti Dominique Savio batakinnye imikino y’ijonjora bahagurukanye n’iyi kipe kuko ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino babibonye.
Urutonde rw’abakinnyi 18 berekeje muri Mali:
Abazamu: Kimenyi Yves na Mvuyekure Emery
Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Ngabonziza Albert, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince na Nsabimana Aimable
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Nshuti Dominique Savio
Ba rutahizamu: Byiringiro Rague, Hakizimana Muhadjiri, Iranzi Jean Claude na Nshuti Innocent.
Abatoza.
Umutoza Mukuru: Ljubomir “Ljupko” Petrovic
Umutoza wungirije wa mbere: Moorage Radanovic
Umutoza wungirije wa kabiri: Jimmy Mulisa
Umutoza ushinzwe kongera ingufu abakinnyi: Didier Bizimana
Umutoza w’abazamu: Mugisha Ibrahim.
Muhadjir Hakizimana na Imran Nshimiyimana mbere yo gufata rutemikirere.