AmakuruImikino

APR FC ntabwo izitabira imikino y’irushanwa ry’Agaciro 2019

Ikipe ya APR FC yatangarije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ko itazitabira imikino y’irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019 riteganyijwe gukinwa mu kwezi gutaha.

Imikino y’iri rushanwa y’uyu mwaka iteganyijwe gukinawa hagati y’itariki ya 12 n’iya 25 Nzeri 2019.

Impamvu nyamukuru APR FC yikuye muri iri rushanwa, ni ukubera ko ngo ifite abakinnyi benshi mu kipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura umukino w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cya Afurika uzayihuza n’ibirwa bya Seychelles.

Ibi bijyanye n’uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari imaze iminsi mu mikino ya gisirikare yaberaga i Nairobi mu gihugu cya Kenya, bityo gukina irushanwa ry’agaciro bikaba bishobora gutuma abakinnyi bayo batangira shampiyona y’umwaka utaha bananiwe, cyane ko batigeze babona umwanya wo kuruhuka kuva muri Nyakanga uyu mwaka.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa APR FC yandikiye Ferwafa, uretse kuba ifite abakinnyi umunani mu kipe y’igihugu yitegura Seychelles, umubare w’abakinnyi bayo bashobora gutanga umusanzu mu kipe y’igihugu ushobora kwiyongera, dore ko ishobora no gutanga abandi bakinnyi ubwo Amavubi azaba ahanganye na Ethiopia mu mukino wo gushaka itike ya CHAN.

APR FC kandi inafite ibibazo by’abakinnyi bafite ibibazo by’imvune, barimo Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma  cyo kimwe na Mushimiyimana Mohammed wavunikiye mu mikino ya gisirikare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger