APR FC na AS Kigali zinaniwe kwisobanura ku mukino ufungura igice cya kabiri cya shampiyona – Uko iyindi mikino yagenze
kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2020 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru Rwanda yakomeje hatangira imikino yo kwishyura (ni ukuvuga ku munsi wa 16) aho ikipe ya APR FC yasoje imikino ibanza idatsinzwe inayoboye urutonde yari yakiriye AS Kigali yasoreje ku mwanya wa 11 mu mikino ibanza. Umukino urangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Uyu mukino ni nawo wari wafunguye shampiyona ya 2019-2020 aho AS Kigali ariyo yari yatangiye yakira APR FC bikanganya igitego 1-1 kuri ubu zikaba zagarutse zongera gufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi wo hagati, Ngabonziza Jean Paul watangiranye ishyaka ku mpande zombi n’ubundi ubona ko APR FC iri hejuru ari nako igenda icishamo igatera mu izamu rya Bakame wa AS Kigali.
Ku munota wa 27 Rusheshangoga Michel wa AS Kigali yahawe ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Manzi Thierry wa APR FC ari nako APR FC ikomeza kotsa igitutu ikipe ya AS Kigali kugeza ubwo ku munota wa 35 umukino waje kuba uhagaze nyuma y’uko umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame agize ikibazo ubwo yakuragamo umupira wa Mangwende.
AS Kigali yakomeje kwihagararaho ntiyinjizwa igitego ibifashijwemo n’umuzamu Bakame witwaye neza muri uyu mukino bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yagarukanye imbaraga ikomeza kwataka ishakisha igitego ariko gufungura izamu rya Bakame wari uhagaze neza birayinanira. Ku munota wa 60 AS Kigali yakoze impinduka Kalisa Rachid asimbura Nova Bayama.
AS Kigali yahise isa n’igarukanye imabaraga itangira kotsa igitutu APR FC ubwo abasore nka Ndekwe Felix na Kayitana Bosco bagendaga basatira izamu rya Rwabugiri Umar wa APR FC bashakisha igitego.
Ku munota wa 78 w’umukino habayeho gusimbuza ku ruhande rwa APR, Ishimwe Kevin asimbura Niyomugabo Claude, kuwa 81 na AS Kigali ikora izindi mpinduka aho Martel Rick yasimbuye kapiteni Ntamuhanga Tumaini Titi.
Amakipe yombi yakomeje kotsanya igitutu ariko habura n’imwe ibona igitego iminota 90 irarangira umusifuzi yongeraho iminota 3 y’inyongera ariko nayo irangira nta n’imwe ibonye mu izamu ry’iyindi zigabana amanota atatu.
AS Kigali yabanjemo
- Ndayishimiye Eric Bakame
- Bishira Latif
- Rurangwa Mossi
- Rusheshangoga Michel
- Ahoyikuye Jean Paul
- Ntamuhanga Tumaini Titi (Kapiteni)
- Nsabimana Eric Zidane
- Ndekwe Felix
- Kayitana Jean Bosco
- Nova Bayama
- Benedata Jamvier
APR FC yabanjemo
- Rwabugiri Umar
- Omborenga Fitina
- Immanishimwe Emmanuel (Mangwende)
- Mutsinzi Ange
- Manzi Thierry (kapiteni)
- Ishimwe Anicet
- Butera Andrew
- Manishimwe Djabel
- Niyomugabo Claude
- Usengimana Danny
- Nizeyimana Djuma
Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze:
APR FC 0 – 0 AS Kigali (Stade ya Kigali)
Heroes 0 – 1 Bugesera (stade Bugesera)
Espoir fc 1 – 2 Mukura VS (Stade Rusizi)
Kiyovu 0 – 0 Etincelles (Stade Mumena)
[team_standings 61268]