AmakuruImikino

APR FC mu ihurizo rikomeye

Mu gihe APR FC ivuga ko isa n’iyamaze kuva ku isoko ry’abakinnyi, si ko Umunya-Serbia Dorko Nović uyitoza abibona kuko avuga ko akeneye myugariro wo ku ruhande rw’iburyo.

Muri rusange APR FC yongeyemo amaraso mashya agera ku bakinnyi 12 barimo abanyamahanga 7 n’abanyarwanda 5.

Iyi kipe ikaba yaratakaje nimero 2 wa mbere wa yo ari na we nimero ya mbere ya mu ikipe y’igihugu, Omborenga Fitina wamaze gusinyira Rayon Sports.

Yahise imusimbuza Byiringiro Gilbert bari baratije muri Marines FC, akaba ari na we wakinnye CECAFA Kagame Cup yose.

Buri nyuma y’umukino, umutoza yakundaga kugaruka ku mpande ze zugarira ko abona ahafite ikibazo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamaze kubwira ubuyobozi bwa APR FC ko akeneye nimero 2 (myugariro wo ku ruhande rw’iburyo) kuko uwo afite ndetse n’umusimbura we Ndayishimiye Dieudonne batari ku rwego rwo kubanzamo muri APR FC.

Iri rikaba ari ihurizo kuri APR FC yumvaga isa n’iyavuye ku isoko aho yavugaga ko isigaje myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi uza kunganira abahari.

Amakuru avuga ko yakubise hirya no hino isanga nta munyarwanda uri ku rwego rwiza umutoza yifuza yabona kuri uyu mwanya, amahitamo ni abiri kugumana uwo bafite cyangwa bakazanaho umunyamahanga ibintu bisa n’ibidashoboka.

Mu bakinnyi APR FC yaguze barimo umunyezamu Ruhamyankiko Yvan wavuye mu Intare FC, Byiringiro Gilbert wavuye muri Marines FC, Mugiraneza Frodauard wavuye muri Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsene wavuye muri Rayon Sports, Dushimimana Olivier wavuye muri Bugesera FC.

Mu banyamahanga hari Abanya-Ghana babiri, Seidu Dauda na Richmond Lamptey, Abanya-Nigeria babiri Chidiebere Nwobodo Johnson na Godwin Odibu, Umunya-Senegal Aliou Souane, Umunya-Mali Mahamadou Lamine Bah ndetse n’Umunya-Mauritania Mamadou Sy.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger